Imyumbati n’ifi bitetse mu makoma
Ibikoresho
- Imyumbati 3 iri mu rugero mibisi ikiri mishya
- Ubunyobwa bwa pate ibiyiko 3 ( ni ubunyobwa buba bufashe nk’umutsima)
- Ifi ya filet garama 500
- urukoma rw’’insina 1 rudatobotse
- Umunyu ½ y’akayiko gato
Uko bikorwa
- Hata imyumbati uyironge neza
- Yirape ivemo uduce duto duto cyane
- Toba ubunyobwa mu mazi burekure mo gake
- Tunganya ifi uyikatemo udusate
- Fata ibikoresho byose ubivange bimere nk’ubugari bufashe ushyiremo n’umunyu
- Babura urukoma ku muriro kugirango rworohe birurinde kuza gucika
- Bipfunyike mu makoma ku buryo amazi atabona aho yinjirira
- Fata isafuriya ushyiremo amazi menshi abire
- Amaze kubira tegesha utuntu ( nk’uduti, n’ibindi wabona) muri ayo mazi ku buryo uri buterekeho rya koma wapuinyitse amazi ntakoreho umwuka wayo ukajya uyazamukiraho wonyine
- Bireke bimare amasaha abiri ku ziko amazi ari kubira
- Bigabure bihoze cyangwa se bishyushye bitewe n’icyo ukunda
Mu mwanya w’imyumbati ushobora gukoresha igitoki
Gracieuse Uwadata
Forum posts
20 December 2016, 04:49, by Smith
nonese ntabirungo washyiramo muriyo myumbati na fish?
22 December 2016, 03:45, by Uwadata
Ubishatse wabyongeramo bitewe n’ibyo ukunda