Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo namufatanye ibiyobyabwenge tukiri abageni

Umugabo namufatanye ibiyobyabwenge tukiri abageni

Yanditswe kuwa 20-12-2016 Saa 01 : 41

Umugore umaze igihe gito ashatse utarashatse ko dutangaza amazina, utuye mu mujyi wa Kigali, aragisha inama kuko yatunguwe bikomeye no kuba umugabo we anywa ibiyobyabwenge atabimukekeraga mbere.

Yagize ati; “ Ubu ndumva bitangiye kunshanga hakiri kare. Umugabo wanjye namushatse mukunze ariko ibyo ndikumubonaho byandenze.

Tujya gukundana twahuriye mu rusengero mbona ari umusore witonda w’umurokore. Namubajije ko anywa inzoga arampakanira kandi koko ntabwo nigeze mubona na rimwe anywa inzoga.

Tumaze kubana hashize nk’ibyumweru bibiri nagiye kubona mbona atahanye icupa ahita ajya kuribika mu cyumba. Nagize amatsiko njya kureba nsanga ni kanyanga. Ubwoba bwaranyishe mubajije ahita anyuka inabi. Ubwo nibwo bwa mbere yari ambwiye nabi mu buzima bwe. Kuva uwo munsi ibyari ibyishimo byatangiye kuba amarira.

Nakomeje kubimubazaho arushaho kurakara ageze aho arambeshya ngo ni umuti w’inzoka yajyaga anywa ngo ntabwo ari kanyanga.

Nyuma yaje kugira isoni zo kongera kuyitahana mu rugo ariko n’ubundi arayinywa kuko aza yasinze nubwo biba bidakabije ku buryo bigaragarira buri wese

Mu buzima bwanjye nangaga inzoga ndetse numvaga ntashobora kubana n’umugabo unywa inzoga none uwanjye we si inzoga gusa ahubwo ni ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Mungire inama niba bishoboka ko hari icyo nakora mu maguru mashya ngo umugabo wanjye areke kwiyangiza anywa kanyanga. Murakoze.

Agasaro.com
Ushaka kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Umva muvandi!umugabo wawe yarakubeshye ngo arakijijwe ariko musengere ujyemo neza agarukire IMANA uzabona igitangaza naho ubundi ibyo nubigenderamo urasenya!sigaho wubake kdi umwerere imbuto azahinduka.

  • mwiriwe neza. mwenedata inama nakugira ntayindi atari ugusenga, umugabo wawe mwashakanye umukunda kandi ujye wibuka ibyo wamusezeranije, niba waravuze ngo yaba ari muzima cg arwaye,....ugomba gukomeza kumukunda nubwo bitoroshye kandi ukuzuza inshingano zawe zose nkuko bikwiriye, nta mugabo ukunda ko umubaza ngo uvuye he, wanyweye inzoga kandi guhora uzimubuza sibyo bizatuma azireka ahubwo bizatuma ikibazo gikomera, mu rugo hahore intonganya. ahubwo wowe byakire maze umusengere, Imana wizeye ishobora byoseeeeee!izamuhindura humura, erega iragukunda kandi nta migambi mibi igufitiye. yisabe iguhe amahoro no gutuza, ikuyobore uko ukwiye kwitwara muri buri situation.erega buri rugo rugira ibanga ryarwo, ntugire ngo ugwishije ishyano ahubwo uko witwara muri situation nibyo bizaguha igisubizo kizima cg kibi. be blessed dear.Uwiteka agukomeze.

  • Mwaramutse nifuza gufasha uwo muvandimwe
    Nonese nshuti ntuvuze ko mwahuriye murusengero?
    Ugomba kumusengera kdi ukareba icyabimuteye nimba
    nta ruhare ubifite mo mu kunywa iyo kanya ga
    Kdi Wibuke ko wasezeranye nawe ku mukunda arwaye cg
    ari muzima ubu rero ararwaye mube hafi,
    umubaze neza icyabimuteye nimba harikibazo afite
    musenge
    Urugo Rwubakwa nisengesho .

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.