Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibintu 7 bifasha umubyeyi kurera neza

Ibintu 7 bifasha umubyeyi kurera neza

Yanditswe kuwa 20-12-2016 Saa 01 : 33

Mu Kinyarwanda bakunze guca umugani ngo “ uburere buruta ubuvuke”. Kubyara umwana ni byiza, birashimisha, ariko iyo hiyongereyeho kuba afite uburere bwiza biba byiza kurushaho. Kugirango umwana agire uburere bwiza bisaba ababyeyi ko bagira igishoro batanga ku bana babo.

Dore ibintu 7 buri mubyeyi wese ushaka guha umwana we uburere bwiza agomba kwitwararika:

Guha umwana umwanya: Kuri ubu usanaga ababyeyi bashishikajwe no gushaka ibitunga abana, amashuri bazigamo n’ibindi ariko bakibagirwa icy’igenzi aricyo cyo guha uwmana umwanya. Guha umwana umwanya n’iryo pfundo ry’uburere bwiza. Ababyeyi bombi bagomba kuzirikana ko abana bakeneye guhabwa umwanya kandi bakawukoresha neza niyo waba ari muto. Byibura buri munsi umubyeyi aba akwiye kumenya uko abana be biriwe, ibibazo bahuye nabyo, n’ibyiza bahuye nabyo mu munsi wose

Kuba urugero rwiza: Abana akenshi bigana imico babona ku babyeyi babo. Iyo ubaha urugero rwiza biroroshye ko ubatoza ibyo ushaka kubatoza. Igihe cyose uri imbere y’abana ujye wibaza ikintu cyiza baba bari kugukuraho. Irinde gutura abana umujinya wakuye ahandi, irinde intonganya za buri kanya mu rugo n’ibindi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bakurira mu miryango ihoramo intonganya baba bafite ibyago byinshi byo kuzagira ingo zimeze nk’izo bakuriyemo.

Irinde kugereranya abana; Buri mwana wese agira umwihariko we. Si byiza ko ugereranya abana ngo umwe umushyire hasi undi umutoneshe. Jya ugerageza kugaragariza abana ko ubafata kimwe utitaye ku witwara neza, ugira amanota meza mu ishuri, ufite ikibazo runaka nk’ubumuga n’ibindi.

Irinde guhora ubwira abana bawe ibibi ubabonaho: abana kimwe n’abantu bakuru bakenewe kubwirwa ibyiza kurusha ibibi. Ntabwo ari byiza ko buri uko ubonye umwana utangira kumubwira ibibi bye, nka ese ubwo urasa ute? Uzi kuzerera gusa!, wagirango uri umujura!, n’ibindi nk’ibyo bibi. Ibyo byose biragenda bikangiza ubwonko bw’umwana akibona mu ruhande rubi akibagirwa ko hari ibyiza afite. Niho uzasanga umwana yaritakarije icyizere.

Tega amatwi abana bawe: Ibi bijyana no kubaha umwanya. Umwana akeneye ko iyo akubwira umutega amatwi. Niba umwana ari kukubwira ibyo yabonye ku ishuri wikwigira muri telephone ngo umwirengagize.

Kunda abana bawe: buri mubyeyi wese yumva ko akunda umwana we. Ariko se koko niko bimeze? Gukunda umwana wawe bitandukanye no kubivuga ku munwa gusa. Umwana akeneye ko ubimwereka. Hobera umwana wawe umwishimiye, museke, mufate akaboko mutembere n’ibindi bimenyetso byose byereka umwana ko akunzwe.

Ba inshuti n’abana bawe: Nyuma yo kuba umubyeyi n’abana bawe, ukeneye kuba n’inshuti yabo. Kuba inshuti n’abana bizaterwa nuko ubitwaraho mu buryo twamaze kuvuga haruguru. Niba ubaha umwanya, niba ubereka urukundo, byose bizagufasha kuba inshuti nabo byiyongera ku kuba uri umubyeyi we.

Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi buri mubyeyi wese ushaka kurera neza agomba kwitwararika, bikazamufasha guha uburere bwiza umwana we nkuko abyifuza.

Source: youparenting.com

Forum posts

  • Murakoze cyane ku nama mutugezaho, ariko njyewe nabasabagako mwambwira ukuntu umwana utaramenya kuvuga neza umuntu ya mufata kugirango yishime nukuvuga umwana wimyaka ibiri(2years) murakoze

  • nigute umuntu yahana umwana wimyaka ibiri(2) akoze amakosa ko ubona baba bashaka gukora ibyo bashatse kandi kubakubita batabyumva?

    • Umwana wese kumukubita ntabwo bituma areka ikosa, ahubwo urebye neza uzasanga bituma arushaho. Gusa na none umwana w’imyaka ibiri aba atangiye kumva ku buryo umubwira akumva.
      1. Banza umuhe amabwiriza amenyeko iyo ayarenzeho ahabwa igihano ( Muhane utamukubise, nko kumukingirana mu cyumba wenyine igihe gito) .

      2. Ikindi ni ukumenya ko utari wowe waba uri kubangamira uburenganzira bw’umwana. Hari ubwo ababyeyi bashaka ko abana bitwara nk’abantu bakuru kandi bidashoboka.

      3. Umwana ugeze muri icyo kigero aba ashaka gukora ibyo ashatse ( autonomy) acyeneye ko umufasha kandi utamuhungabanyije ngo yumve ko afite iyo autonomy
      4. Hari ukuba umwana ageze mu gihe cyo kuvumbura ( urugero: Aba akubagana ashaka gucomeka ibintu, gutwika ibintu ngo arebe uko bimera n’ibindi.

      Ibyo ni bimwe byaba bigufashije gutekereza ku buryo umuhana n’imapmvu ubona atareka ikosa ariko ntabwo bikwiye kugutera ubwoba kuko aba azahinduka arenze icyo kigero. Gusa na none ntibivuze ko umujenjekera.

      Inkuru ibivugaho neza tuzayitegura vuba. Murakoze.

  • nigute umuntu yahana umwana wimyaka ibiri(2) akoze amakosa ko ubona baba bashaka gukora ibyo bashatse kandi kubakubita batabyumva?

  • Murakoze cyane pee YESU abahe umugisha nanjye ndatangira gushyira mubikorwa inama mungiriye, kandi murakoze kutwemerera kuzadutegurira ibindi birambuye.

  • Murakoze cyane pee YESU abahe umugisha nanjye ndatangira gushyira mubikorwa inama mungiriye, kandi murakoze kutwemerera kuzadutegurira ibindi birambuye.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.