Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Abagore 2 baje mu bantu 10 bakomeye ku isi

Abagore 2 baje mu bantu 10 bakomeye ku isi

Yanditswe kuwa 16-12-2016 Saa 17 : 14

Mu rutonde rw’abantu 10 bakomeye ku isi muri 2016 rwakozwe n’ikinyamakuru Fobers Magazine, hajemo abagore babira ribo ; Chancellor w’Ubudage Angela Merkel na Janet Louise Yellen, umunyamarikakazi uyobora ihuriro ry’amabanki mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

JPEG - 21.7 ko

Angela Merkel uri ku mwanya wa gatatu
Umuyobozi wa Guverinoma y’u Budage (chancellor) ; Angela Merkel, ni uwa gatatu kuri uru rutonde rw’abantu b’ibikomerezwa kurusha abandi ku isi muri 2016. Yageze kuri uyu mwanya avuye ku mwanya wa 2 yari ariho mu mwaka ushize wa 2015. Uyu mugore kandi, amaze igihe kirekire ayobora urutonde rw’abagore b’ibikomerezwa ku isi, kubera ibyemezo n’ibikorwa bigaragaza ubuhangange mu ruhando mpuzamahanga. Muri uyu mwaka wa 2016, imbaraga yagaragaje mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi ndetse n’imyanzuro ndakuka yafatiye ikibazo cy’impunzi zo muri Siriya umwaka ushize kimwe n’uburyo yitwaye mu bibazo by’u Bugereki byatumye yigaragaza nk’umugore w’imbaraga zidasanzwe.

JPEG - 13.4 ko

Jannet Yellen uri ku mwanya wa gatandatu
Janet Louise Yellen, ni umunyamerikakazi w’inzobere mu by’ubukungu, akaba anayobora urugaga rw’amabanki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo bigeze ku bijyanye n’izamuka cyangwa igabanuka ry’ubukungu bw’abatuye isi, uyu mugore w’imyaka 69 y’amavuko ari mu bahangwa amaso cyane kuko ari inzobere akaba anagira uruhare runini mu isesengura ry’igenamigambi ry’abatuye iyi isi. Uyu nawe, aza kuri uru rutonde aho ari
ku mwanya wa karindwi.

Urutonde rw’abantu 10 bakomeye ku isi

  • 1. Vladimir Putin , Perezida w’Uburusiya
  • 2. Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • 3. Angela Merkel, Chancellor w’Ubudage
  • 4. Xi Jinping, Perezida w’Ubushinwa
  • 5. Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi
  • 6. Janet Louise Yellen, umuyobozi w’urugaga rw’amabanki yo muri USA
  • 7. Bill Gates, Ufatwa nk’umuherwe wa mbere ku isi, akaba nyiri Microsoft
  • 8. Larry Page, Umuherwe washinze Google
  • 9. Narendra Modi, Ministri w’intebe w’Ubuhinde
  • 10. Mark Zuckerberg, umuherwe washinze urubuga rwa Facebook

Abo nibo bantu 10 forbes yagaragaje ko bakomeye ku isi kurusha abandi kuko bavuga rikijyana. Muri urwo rutonde hakaba harabonetsemo n’abagore babiri.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe