Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Amakosa uzirinda mu gihitamo ikanzu y’umugeni

Amakosa uzirinda mu gihitamo ikanzu y’umugeni

Yanditswe kuwa 16-12-2016 Saa 16 : 47

Ku munsi w’ubukwe ni umwe mu minsi ikomeye cyane mu buzima bwa muntu aho bisaba kwitegura bihagije cyane cyane ku bijyanye n’ikanzu y’umugeni usanag aba ariyo abantu bibandaho cyane kurnza abandi bose. Niyo mpamvu rero ugomba kwirinda amakosa akorwa na bamwe ugasanga bibihije umunsi w’amateka mu buzima bwabo.

Kwigana abandi : Mu gihitamo ikanzu y’umugeni ugomba kumenya ko buri wese agia umwambaro umubere bitewe nuko ateye. Ntugahitemo rero ikanzu ukurikije izigezweho ubonana abandi. Icyiza nuko wagira umwihariko kandi ukaba ujyanye nuko uteye.

Niba ufite mu gituza hanini uzirinde ikanzu igaragaza ibituza kuko birushaho kukugira munini. Niba uri umuntu munini hose ujye wirinda ikanzu zitaratse cyane. Uramutse uhisemo kwambara ikanzu itaratse ujye utoranya zimwe ziba zifashe kuri taye zigataraka hasi ku maguru gusa.

Irinde kwambara imyenda ikabije kuba sexy : Nibyo ku munsi w’ubukwe ugomba kugaragara neza ariko na none ubukwe butandukanye n’ibindi birori. Irinde ikanzu igaragaza amabere, umugongo wose n’ibindi ubona byagakwiye kwambarwa mu bindi birori.

Irinde kurebera ku mafoto y’abandi : Hari na none abantu usanga iyo bri hafi gukora bibanda ku mafoto y’abandi bakoze ubukwe ngo barebe uko bari babarewe bizabafashe guhitamo ikanzu. Akenshi ku mafoto baba barahisemo ameza kurusha andi ugasanga wowe ikanzu uhisemo itazakubera ku mafoto yose.

Kwihitiramo wenyine : Ntabwo ari byiza kwihererana akazi ko guhitamo ikanzu uzambara ku munsi w’ubukwe bwawe. Shaka abanu bake ugisha inama kandi ubibabaze ugifite umwanya wo guhitamo amatariki yo kwitegura ataragera.

Guhitamo amabara y’abakobwa bakwambariye atanyana n’umweru : Ikanzu y’umugeni iba ari umweru kandi ikaba ikeneye kujyana n’amabara amwe namwe kugirango birusheho gusa neza. Mu guhitiramo ibara ry’abakobwa bakwambariye, ujye wirinda ibara ritajyana n’umweru ariko na none wirinde ibara riburizamo umweru kuko umugeni agomba kuba agaragara cyane kurusha abamwambariye.

Irinde gutumiza kuri internet ikanzu uzambara : kuri ubu aho abantu bashobora kugur aibintu bakoresheje internet usanga n’abagni baguriraho amakanzu. Hari ubwo utumaho ikanzu ugasanga uko wayibonye ku ifoto ariko imeze neza nkuko ubyifuza. Icyiza wahitamo aho ushobora kugera ukayireba n’amaso.
Ibindi wamenya :

Iirinde kwambara inkweto ku munsi w’ubukwe nyirizina. Icyiza nuko wabaawarazambayeho waritoje kuzigenderamo mbere. Fata umwanya ujye ubyitoreza mu nzu, umanuke escalier, wumve ko zimeze neza.

Irinde amabijoux menshi : Ku munsi w’ubukwe ntabwo ari byiza ko wambara amabijoux menshi. Umugeni agomba kugaragara nk’umuntu ucishije make ariko usa neza.
Ngibyo ibyo uzirinda mu guhitamo ikanzu y’umugeni bikazakurinda kwicuza amahitamo wagize nyuma y’ubukwe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe