Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Mabukwe agiye kunsenyera

Mabukwe agiye kunsenyera

Yanditswe kuwa 15-12-2016 Saa 02 : 18

Umugore ufite abana babiri ahangayikishijwe no kuba nyirabukwe amwivangira mu by’urugo rwe bikaba bigiye gutuma asenya.

Ati: " Nashakanye n’umugabo wanjye dukundanye nta kibazo tugirana gusa uko iminsi ishira niko urugo rwacu rugenda rujya habo kubera ko umugabo wanjye yumvira mama cyane kandi mama we akaba atanshaka.

Maze gushaka muri uwo muryango nibwo namenye ko mabukwe akunda cyane ibintu byo kuraguza. Nabyaye umwana wa mbere arapfa apfuye turababara nk’ibisanzwe nyuma dutangira kubyakira ariko mabukwe akajya ambwira amagambo numva aganisha kukuba arijye wagize uruhare mu rupfu rw’umwana wacu. Nyuma nibwo abantu baje kumbwira ko ngo yagiye kuraguza abapfumu bakamubwira ko arijye wishe uwo mwana ko ntashakaga kubyarana n’umuhungu n’andi magambo menshi.

Kuva ubwo amakimbirane yaratangiye aranyanga bikabije akajya yirirwa ambwira abantu ngo ntabwo arijye mugore njyenyine ngo umuhungu we agiye kuushakira undi mugore.

Ikibabaje nuko umugabo wanjye ntcyo aba ashaka kubivugaho kandi mabukwe arantoteza bikabije kuko tunaturanye. nasabye umugabo wanjye ko twakimuka arabyanga ngo ntiyasiga nyina wenyine kandi ashaje.

Ubu numva maze kurambirwa kuko icyo ashatse cyose araza akagifata mu rugo niyo cyaba ari igitenge naguze nacyambaye rimwe araza akagifata ntakigarure. Ubu noneho mba mfite ubwoba ko azanyica kuko akunda ibintu byo kuraguza cyane.

Mungire inama kuko ndaremerewe cyane.

Photo: Imitali models

agasaro.com

Forum posts

  • pfukama usenge Imana izagucira inzira

  • muvandi nu gusenga ahubwo akaba ariwe uguhunga. nta kindi cya mugutsindira ni isengesho gusenga ubudasiba umuntu ujya mu barozi azakuroga rwose ahubwo tangira amasengesho wiyirize ubu ujye ugoteshesha amaraso ya yesu abana numugabo nawe ubundi witurize.

  • Nawe akira agakiza, ujye usenga imbaraga z’Imana ziruta iz’abadayimoni. Ntacyo azagutwara nujya mu Mana, ahubwo Imana izanahindura imibanire yanyu n’umugabo mubane neza. Kandi muri Yesu harimo uburinzi n’ubutabazi, harimo byose. Komera!

    AL.

  • sha uwo mukecuru mureke niba umugabo wawe ubona akigukunze, kandi niba umugabo wawe ubona yumvira nyina, ibyiza ni ukuruvamo kuko amagara araseseka ntayorwa, ubundi ukishyira imbere y’Imana ihoraho kuko niwe umenya byose.

  • Yoo, sha ntibiba byoroshye, satani aba ashaka gusenya ariko Imana ikubaka kdi pe uyisunze iramutabara. Inama numva mfite ya mbere ni ugusenga ukaririra Imana uko ubibashije,irumva, irareba, suko itabizi ariko nawe jya utera iyo ntambwe nto kdi ubikore wizeye unategereze impinduka wihanganye.

    Ikindi ni ukumva ko urugo ari urwawe n’umugabo wawe ukabyemeza umutima bikagutera kudahaburwa nibyo ubona ukabyaturira ko uzagera ubwo uba amahoro mu rugo rwawe ntiwature biracitse rurasenyutse. Donc ubone ejo hazaza uburyo buri positif.

    Erekana humeur nziza imbere y’umugabo n’ubwo bigoye mu gihe nk’icyo ukomeze inshingano z’umugore mwiza mu rugo hashobora kuva amahirwe yo kwigarurira umutima we akajya yahumuka akamenya icyo gukora.

    Gira ibyo wiga gukumira mu kinyabupfura aho gufunga uhafunge nk’aho ahurira nimyenda yawe. Uzirinde kumushiraho isoni urwane intambara nta bigambo ikibazo kitazakemuka ugasigarana umugayo,yemwe n’uwo mwashakanye ntukabimuzaneho.

    Wakwigomwa umukecuru ukajya umushakira impano abantu benshi bakunda ubaha.

  • Ndumva utorohewe gusa nukine nubuzima ibyobitenge bitagaruka nicyo kibazo kuko imyenda bayirogeramo uzambaze kuri 0725678902 nzagusobanurira.

  • nagaruka agsanga uri wenyine uzamukubite arko ntuzamuvushe amaraso ubundi utake utabaze uti nimuntabare mabukwe aranyishe wee

  • YOOOO,MBEGA AKAGA GUSHAKA NYOKOBUKWE NTAGUKUNDE ASHYIGIKIWE N’UMUHUNGU WE NI IBIBAZO ARIKO BYOSE BYOROSHYWA N’IMANA ,SENGA CYANE NICYO KINTU CYAGUFASHA KIKANACUBYA NYOKOBUKWE,SINAKUGIRA INAMA YO GUSENYA KUKO NI UBUGWARI RWOSE,SENGA UREBE NGO IMANA IRABICOGOZA BYOSEEEE,FATA UMUGABO WAWE NEZA NDETSE URUSHEHO UMUKUNDE UMWUBAHE,NYOKOBUKWE NASHAKA AZATWARE IBITENGE BYAWE BYOSE UMWEREKE IMANA UREBE NGO IRAMUKOZA ISONI KD URUGO RWAWE RUGAKOMERA RWOSE.HUMURA IMBUTO Z;UMUGISHA ZERA KU GITI CY’IMIRUHO.SENGA WIZERE USHIKAME RWOSE IMANA NI RUBASHA,ABAKUBWIRA NGO NIKO ZUBAKWA NTUBAHE AMATWI KUKO NTAWUBAKA NKUNDI,TURA IMANA IMIBABARO YOSE IKURI KU MUTIMA KD UGIRE IBANGA RY’URUGO IMANA IZAKUNESHEREZA RWOSE.

  • ibyonumvise rwose birababaje gusa sibwobwambere bibayeho KO nyirabukwe yangumukazana inama nakugira rero ndumva wagizubwoba cyane ngwararaguza wamuretse akaraguza kdi kobizamugaruka ureba nibawelerako CG wizera neza KO Imana ibaho kdi isumba byose ishobora byose wayisunze ugasenga cyane hangana nawe usenge cyane igisubizo cyirifafaho bizaterwa nawe ntugatinye umwana wumuntu utabonerwamo agakiza komera nibitaribyo birashira nyokobukwe azarangira nabi kdi nagusabimbabazi uzazimuhe

  • hohoyi, burya bakobwa ntimugashigukire gushaka igihe cyose mutazi imyitwarire ya ba nyokobukwe cg umuryango mugiye gushakamo kuko mushobora kuririmba urwo mubonye mugeze mu ngo mugasanga babayeho gitindi mbega batarihaye. ibyo nyokobukwe akwereka birerekana uko yabayeho kuko umuntu muzima ufite ubwenge buzima, ubupfura , ubunyangamugayo, wihaye, ntasenya ntasahura ahubwo agufasha kubana neza n’umuhungu we. Ni aha Bikiramariya n’umuhungu we, abakecuru bari hanze aha ntiboroshye. Afazari mujye mwikundira imfubyi da, ibibi birarutana

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.