Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Epinards n’ifi

Epinards n’ifi

Yanditswe kuwa 13-12-2016 Saa 14 : 01

Ibikoresho

  • Imboga za epinards umufungo 1
  • Ifi ya filet garama 800
  • Inyanya 4
  • Igitunguru 1
  • Cube magi
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Ronga imboga uzikate uzishyire mu isafuriya zonyine nta mazi utereke ku ziko
  2. Amazi yazo akamamo zimaze gushya
  3. Zikureho uzishyire ku ruhande
  4. Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo igitunguru n’inyanya
  5. Shyiramo ifi wakase uvange
  6. Pfundikira ku muriro muke bimareho iminota 8 ugenda uhindura ngo bidashirira
  7. Sukamo za mboga uvange
  8. Shyiramo magi n’akanyu gake
  9. Bireke iminota 2 ubikureho

Gracieuse Uwadata
Photo : Pinterest.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe