Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wafasha ingimbi cyangwa umwangavu gutinyuka

Uko wafasha ingimbi cyangwa umwangavu gutinyuka

Yanditswe kuwa 13-12-2016 Saa 02 : 12

Ubusanzwe mu kigero cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu niho usanga umwana atinyuka cyane. Nyamara hari abana bamwe barushaho gutinya, bakajunjama, ku buryo ababyeyi batangira guhangayikira uko bazitwara mu buzima bw’ahazaza mu gihe bakomeje guceceka cyane. Mu gihe ubona umwana wawe atinya cyane, dore uko wamufasha:

Icy’ibanze wasobanurira umwana
Mbere na mbere ugomba kumenya ko kuba umwana wawe acecetse cyane ko ari uburyo ateyemo kandi atigeze ahitamo. Niyo mpamvu kubimwumvisha ko wamufasha gusohoka muri iyo myitwarire agira bishobora kudatanga umusaruro iyo bidakozwe neza.

Banza usobanurire umwana umumaro wo gutinyuka, akaba umuntu ubasha kwivugira kugirango nawe yumve afite ubushake bwo gusohoka muri iyo myitwarire.

Kumuganiriza ku bimutera kumva atinye cyane

Nk’umubyeyi we hari ibintu bimwe na bimwe uba uzi ko umwana wawe atinya cyane. Hari nk’abana bavuga mu rugo bagatanga ibitecyerezo ariko basohoka mu rugo bagaceceka cyane. Hari bamwe bashaka gutanga ibitecyerezo byabo bandika ugasanga ni n’abahanga mu ishuri ariko akaba atamanika ukuboko ngo abaze ikibazo.

Ibihe byo kuba yumva yisanzuye ubundi akumva atisanzuye nibyo yaheraho yiga gutinyuka. Ahanini uzasanga iyo uwo mwana ageze mu gihe yumva atisanzuye atahakunda, akagira ubwoba, hari n’ababira ibyuya n’ibindi.

Uko wafasha umwana: Jya umusaba gukora bya bintu atinya gukora ariko umubwire umumaro wabyo.

Kumusaba ko ku munsi yakora ikintu akora akumva atisanzuye

Buri muntu wese agira uko aremwe, imico runaka aba yarakuye ku babyeyi be, aho yarerewe n’ibindi. Ibyo byose bitugira abo turi bo ugasanga hari ukuntu twifata mu bandi.
Bwira umwana wawe ashyiremo ingufu ku buryo ku munsi akora byibura ikintu kimwe yatinyaga gukora. Urugero niba ufite umwana udashobora kujya kugura umugati ari wenyine kandi ari ingimbi cyangwa umwangavu wamusaba ko ajyayo ariko ukamusobanuira ko ari uburyo bwo kumufasha.

Umwana utinya kubaza mu ishuri wamubwira uti uyu munsi uze gutaha wabajije ikibazo mu ishuri cyangwa se uze kumanika usubize igihe mwarimu ari bube abajije ikibazo. Umwana atashye umukurikirane, umubaze uko yumvise bimeze, umutere umwete ko ari byiza n’ubutaha azongere.

Genda gahoro gahoro
Wishaka ko umwana ahita ahinduka mu cyumweru kimwe. Kubasha gutinyuka bisaba igihe kitari gito. Shimishwa n’intambwe ubona umwana wawe atera ngo abashe gutinyuka. Iyo ushatse kubyihutisha ahubwo niho birushaho kuba bibi.

Hera ku mpano afite

Ntabwo umwana udakunda kuvuga menshi wamusaba ko ajya gukina amakinamico kandi abitinya. Ahubwo uhera ku mpano afite kandi yiyumvamo ukamuhuza n’abandi bana bafite impano nkize. Niba umwana akunda gushushanya wajya umushakira ahantu ajya kubyitoreza mu biruhuko, ukunda gukina umupira ukamujyana aho abakinnyi bari uzasanga bigenda bishira gahoro gahoro kuko aba ari kumwe n’itsinda rikora ibyo akunda.

Irinde amagambo amuca intege
Umwana w’umwangavu cyangwa ingimbi utinya, ntabo ari byiza kumubwira amagambo amuca intege ko ntacyo azabasha kugeraho n’ibindi. Mubwire ko imyitwarire ye ifite ibyiza byinshi nko kuba abanza gutekereza mbere yo kugira ijambo asohora mu kanwa ke n’ibindi. Gusa na none umubwire ko akeneye gutinyuka ho kugirango azarusheho kugira imbere heza.

Irinde kumugereranya n’abandi bana
Mu gihe umwana wawe ari kwitoza gutinyuka, jya wirinda kumugereranya n’abandi bana ngo umwereke ko we akiri ku rwego rwo hasi ugereranyije naho abandi bamaze kugera. Aho kumugereranya n’abandi bana ahubwo wamuha urugero rw’abantu bakuru bafite ibyo bagezeho kubera ko bashamaduka bagatinyuka.

Ngibyo bimwe mu byo umubyeyi yakoresha afasha umwana we w’ingimbi cyangwa umwangavu gutinyuka bikazamugirira umumaro mwinshi mu buzima bwe bw’ahazaza dore ko abantu bitinya cyane usanga bibicira amahirwe menshi mu buzima.

Gracieuse Uwadata
Photo: getty images

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.