Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Yagiye hanze ambeshye ko tuzabana agarukana umugore

Yagiye hanze ambeshye ko tuzabana agarukana umugore

Yanditswe kuwa 13-12-2016 Saa 01 : 58

Umukobwa uri hafi kuzuza imyaka 32 yatewe ibikomere no kuba yarakundanye n’umusore akajya hanze asize amubeshye ko bazabana akaza kugaruka afite undi mugore.

Yagize ati: “ Ubwo nasozaga amashuri ya kaminuza nabonye akazi keza mpahurira n’umusore mwiza tuba inshuti bisanzwe ariko aza kuvamo inshuti ikomeye. Twagiranye ibihe byiza twemeranya ko tuzabana n’andi masezerano menshi abakundana bagirana ku buryo numvaga ari uwanjye.

Yaje kubona buruse ajya gukomereza amasoma ye hanze ariko asiga ansezeranyije ko atazampekukira ndetse dupanga ko ubwo azaguruka tuzahita tubana. Yaragiye yigayo imyaka ibiri kandi muri iyo myaka yamazeyo yose twaravuganaga ku buryo numvaga akimeze nkaho ari hafi yanjye.

Gusa ubwo yari ari hafi kugaruka nibwo yatangiye kujya yanga kunsubiza iyo nabaga mwandikiye ku buryo agaruka ntamenye itariki yaziyeho. Aho menyeye ko yaje nagiye kumubaza icyabaye aransuzugura cyane. Gusa yansabye ko twatemberana ndabimwemerera ariko mbona yarahindutse cyane ari wa muntu ushaka ibintu by’ubusirimu cyane, ansaba ko twajyana mu kabyiniro kandi atarabyigeze mbere ndamuhakanira, ahita aherako abona impamvu yo kunyikuraho. Ndabyita kunyikuraho kuko nabonaga n’ubundi ari kuncenga.

Kuva ubwo ntiyongeye kunyikoza ahubwo hashize amezi atatu numva ngo afite ubukwe n’umukobwa w’umurundikazi bahuriye hanze bose baragiye kwiga.

Narababaye ariko ndabyakira ndetse mpita numva ko uwo atari uwanjye Imana yangeneye kandi koko nyuma yaho naje kubona undi ubu turi kwitegura kubana.

ufite ubuhamya cyangwa ushaka kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com
Agasaro.com
Photo: imitali models

Forum posts

  • Sha ufite ibikomere ese mumaze igihe kinganiki mushwanye kuburyo nubundi bitazakugiraho ingaruka? usubize kurizi number 0788216877 uruwo kuganirizwa ubusanzwe ndumujyanama mubyurukundo cg mumibanire yamuntu nibyo mbamo.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.