Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibanga ryafashishije umukecuru w’imyaka 117 kuramba

Ibanga ryafashishije umukecuru w’imyaka 117 kuramba

Yanditswe kuwa 09-12-2016 Saa 10 : 58

Emma Morano kuri ubu niwe ufatwa nk’umuntu ukuze ku isi kurursha abandi bose. Emma w’Umutaliyanikazi avuga ko hari ibintu by’ingenzi byamufashishije kuramba akaza ageze kuri iyo myaka yose agikomeye.

Morano yizihije isabukuri y’imyaka 117 kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru dusoza. Yavutse tariki ya 29 Ugushyingo, 1899 avukira muri Piedmont mu Butaliyani, icyo gihe bakaba barayoborwaga n’Umwami Umberto I

Morano yakuyeho agahigo ka Mushatt Jones uherutse gupfa afite imyaka 116. Jones we yari yaratangaje ko ibanga ryamufashije ari ukwirinda itabi n’inzoga ubundi akaruhuka bihagije no kwishimira ubuzima bw’urukundo akagira urushako rwiza.

Ibanga rya Morano ryamufashije kuramba
Morano avuga ko ibyamufashije kuramba ari uko n’ubusanzwe kuramba bias nkaho ari ibintu byabo mu muryango. Mama we yapfuye afite imyaka 91 ndetse n’abadandimwe ba Morano bamwe na bamwe nabo bapfuye bujuje imyaka 100.

Uretse ibyo avuga ko bikomoka mu muryango, ngo kuva yaba umwangavu, muganga yari yaramutegetse kujya arya amagi mu rwego rwo guhanga n’indwara ye y’anemia. Kuva icyo gihe yakurikije inama za muganga akajya arya amagi atogosheje n’amabisi akabisimburanya n’inyama ziseye na macaroni.

Nyuma yaho yaje kugabanya ibyo arya akajya afata amagi abiri ku munsi gusa n’ubwoko bw’ibisuguti bita cookies

Na n’iyi saha umuganga we Carlo Bava avuga ko Merano afite igipimo cyiza cya cholesterol n’isukari mu mubiri. Carlo ahamya ko kuba Morano atarakomeje kujya avanga vanga andyo biri mu byamufashije cyane.

Irindi banga Morano avuga ko ryamufashije ngo nuko atigeze avunwa n’amakimbirane abashakanye bagirana cyane. Ngo mu gihe gutandukana n’uwo mwashakanye mu Butaliyani byari bigifatwa nk’ikizira, Morano we yaratinyutse ahitamo kubaho ubuzima bwa wenyine.

Ibyo ngo yabitewe no kuba yari yarigee gukundana n’umusore akaza kugwa mu ntambara ye mbere y’isi akaza kumva atazapfa ashatse, nyuma yaje umusore amuhatira ko babana ariko gukomezanya biranga baza gutandukana.

Ng’ibyo ibyo Morono Ufatw anka nyirakuruza w’isi avuga ko aribyo byamufashije kuramba akaba agejeje ku myaka 117.

Source : CNN

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe