Ahabanza » Umuryango » Urugo » Imyitwarire mibi ugira imbere y’umukozi akakwigana

Imyitwarire mibi ugira imbere y’umukozi akakwigana

Yanditswe kuwa 08-12-2016 Saa 02 : 45

Umukozi wo mu rugo hari uburyo aba asanzwe yitwara biri muri kamere ye ariko hari n’ibyo akora abyiganye abakoresha be kandi akenshi ugasanga biba atari na byiza ndetse n’abakoresha ugasanga basaba umukozi kutazajya abikora kandi bo bakabikorera imbere ye.

Kubwira umwana nabi iyo akoze ikosa : Ababyeyi bamwe baratinyuka bagatuka abana babo imbere y’abakozi mu gihe bakoze ikosa ugasanga nk’iyo umwana akoze ikosa uhita uhubuka ukamubwira nabi. Iyo ubikora umukozi akureba nawe aba azabigenza nkuko ubikora kuko abona ko umwana wanyu mwamumenyereje kumutuka no kumukubita igihe hari ikosa akoze niyo ryaba rito.

Kugira umwanda : Hari utuntu duto ushobora gukora umukozi akureba bigatuma atinyuka akaba yabigira akamenyero niyo wowe waba ubikoze ari uko wabuze uko ugira. Urugero ushobora kujya kujyana ibiryo ku meza wihuta waterura ukabona wari ujyanye isahani idahanaguye ukaba ufashe igitambaro kiri hafi yawe niyo cyaba gisa nabi ukaba uragihanaguje. Icyo gihe niba uri kumwe n’umukozi mu gikoni akureba nawe niko azabigenza igihe azaba ari kwihuta kuko abona ko nawe watinyutse ukagihanaguza kandi ubibona ko gisa nabi.

Kumvikana n’ umukozi ibyo mubeshya uwo mwashakanye : Ushobora kugwa mu ikosa runaka wenda ugakubita nk’ikintu mu kirahure utabishaka kikaba kiramenetse kandi muri kumwe n’umukozi. Waba uziko umugabo wawe agira amahane ukavugana n’umukozi ko muza kumubeshya ko umuyaga wahushye idirishya rikikubitaho ikirahure kikaba kiramenetse. Ayo manyanga murayapanga muri kumwe mukabeshya umugabo wawe ariko ujye umenya ko ejo nawe azaguhimbira umutwe akakubeshya.

Iyi ni imwe mu myitwarire abakoresha bakunze kugira imbere y’abakozi babo bo mu rugo ugasanga abakozi nabo barabiganye. Mbere yo kugira ikintu cyose ukora imbere y’umukozi wawe ujye wibuka ko ari wowe rugero rwa mbere aba areberaho.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe