Karoti na beterave birimo ifi

Ibikoresho
- Karoti 2
- Beterave 1
- Puwaro 1 nini
- Ifi ya filet garama 500
- Igitunguru 1
- Inyanya 3
- Tungurusumu udusate 3
- Umunyu
- Amavuta ibiyiko 2
- Amazi ibikombe 3
Uko bikorwa
- Kata karoti na beterave mo udusate duto twa cube
- Bishyiremo amazi n’umunyu utereke ku ziko
- Kata ifi mo udusate duto ushyiremo ureke bimare iminota 10
- Katiramo igitunguru, inyanya, puwaro na tungurusumu bimareho iminota yindi 10
- Bibura iminota 5 ngo ubikureho ushyiremo amavuta uvange
- Bikureho bikirimo amazi make
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
7 décembre 2016, 07:14, yanditswe na Ndi Nkunzimana Jonas
None Isosi Yikiyeri Bayiteka Gute ?Ntamavuta Usiramwo ?