Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Tumaze imyaka 3 dutandukanye ariko ndacyamukunda

Tumaze imyaka 3 dutandukanye ariko ndacyamukunda

Yanditswe kuwa 07-12-2016 Saa 02 : 52

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 aragisha inama kuko amaze imyaka 3 atandukanye n’umusore bakundanaga ariko akaba yumva akimukunda.

Ati : “ Maze imyaka itatu ntandukanye n’umusore twakundanaga ariko numva nkimukunze ku buryo iyo hari undi musore unsabye ko dukundana mpora numva wa wundi wa mbere ariwe ukindi mu mutwe bigatuma uwo uje ntamuha umwanya akigendera.

Ubu ikibazo mfite nuko ntekereza ko ashobora kuba yarandoze kuko tujya gutandukana ni nanjye wari wamusabye ko twatandukana kubera ko nari nabonye ko adutendeka turi benshi. Tugiye gutandukana yaranyandikiye arambwira ngo nzicuza.

Nyuma hashize nk’amezi atatu ntangira kumva mukunze mu buryo budasanzwe ariko we akanyereka ko yabivuyemo burundu. Naramwandikiraga ntansubize, namuhamagara akanyihorera ngeze aho ndabireka ariko mu mutima numva nshira nkumva nkimukunze. Iyo ngize akantu gato kamunyibutsa bituma mutekerezaho cyane.

Mungire inama kuko igihe gishize ari kinini ariko kumwikuramo bikaba byarananiye. Ubuse ntashobora kuba yarandoze ko yambwiye ko nzicuza ubwo twajyaga gutandukana ? Mungire inama kuko mpora numva nibaza byinshi nkabura igisubizo.

agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Oya ntabwo yakuroze yakurogesheje uko yagufataga bikakunyura ntakindi nzakugirinama 0725678902

  • ntago yakuroze pe ahubwo mwatandukanye ukimukunda... niba we atagukunda jyerageza umwikuremo wirinde icya mukwibutsa bizacamo.. kdi ujye wiyambaza Imana izagufasha .....byose ubiterwa nurukundo warumufitiye meeci

  • Ntiyakuroze, icyo utamenye ni uko wamukundaga urukundo nyarwo rumwe rutagira ikiruzimya...ntateze kukuvamo ku bw’imbaraga zawe ...Imana yonyine niyo yagutabara yisunge...izakoresha abavandimwe hamwe natwe nuko ukire utarake...kandi ukomere pe !

  • Ndumva bitoroshye, Arko wiyambaze Imana niyo ifite urufunguzo.Kdi ugerageza kumwikuramo ntugakunde utagukunda

  • Sha ihangane cyane, ariko biragusaba gusenga cyane kuko ngye ukwandikira byambayeho, noneho ngye hashize imyaka 10 yose kuko yabaga nohanze, naranze kumurekura mumutima wangye, abazaga bose nabateraga utwatsi.Kugeza ubwo natangiye kwegera abakozi b’Imana baransengera n’Imana iramfasha igenda inyereka ibimenyetso ko ataruwange nibwo nemeye ndashaka.Urumva ko byankerereje cyane ngatinda gushaka kuberako nari naramwishyizemo cyane.

    Murekure mumutima wawe ufunguririre abandi kugirango uzabonemo the right person, naho ubundi wasazira aho wikerereza kumuntu utari serious.

    Thanks

  • amahoro, ndumva ahubwo washishoza
    mubasore bagusaba urukundo ugahitamo
    uwo mufatanya uri serious, byagufasha kumva
    ko utari wenyine, kdi ugasaba Imana gufata uwagutaye nkumuvandimwe aho kuba fiance
    occupation yundi ukwereka urukundo irakenewe
    naho uburozi va muribyo kunda,natwe byatubayeho
    kdi inama za abavandimwe zaradufashije ubu turubatse Kristu nagukomeze.

  • Ibyo muzima bibaho
    A riko bisaba,kwihanga
    na ibyawakoze n ibyo
    umutima nama wakubwiraga,niyompamvu utagomba kwicuza kuko uwajyiye abayajyiye,ahubwo
    tajyira witoze kubaho utamufite
    ntago yakuroze Thx.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe