Ahabanza » Umuryango » Kurera » Igihe kudidimanga ku bana byitwa ubumuga nuko wamufasha

Igihe kudidimanga ku bana byitwa ubumuga nuko wamufasha

Yanditswe kuwa 02-12-2016 Saa 02 : 30

Iyo abana biga kuvuga usanga abenshi baba bavuga badidimanga bikaba bitoroshye kuba watandukanya kudidimanga kw’ubumuga no kuba agishidikanya ku magambo atarabasha kuvuga neza.

Kudidimanga ni ukuvuga usubiramo ijwi kandi utabishaka, cyane cyane usubiramo inyuguti ibanza y’ijambo uri gushaka kuvuga cyangwa iryo jambo ukarivuga uricamo ibice. ( urugero ; Niba umuntu ashaka kukubwira ngo ndagukunda, akaba yavuga ngo nda-nda-nda-nda-ndagukunda.)

Hari n’abavuga ijambo bakarikurura cyane ( urugero ushaka kuvuga ngo ndagukunda akavuga ngo ‘ndaaaaaaaagukunda’)

Umuntu ashobora kudidimanga bitewe n’uburwayi runaka yagize, impanuka, cyangwa se umwana akaba yagira ikibazo mu mikurire ye maze bigatuma akura adidimanga. Kudidimanga kandi ngo bishobora no kuba ku mwana uba wenyine iyo atabona abandi bana bavugana, gutinda gukura kw’ubwonko, n’ibindi

Ni ryari kudidimanga byitwa ubumuga ku mwana ?

Ubusanzwe umwana atangira kumenya kuvuga neza kuva ku myaka itatu ariko hari n’abageza imyaka ine batari babimenya neza. Nyuma y’imyaka ine iyo umwana adidimanga cyane kandi ukabona ko bidahindura intera ngo bigabanyuke, icyo gihe ujya ku nzobere z’abaganga bakaba bagufasha.

Ese kudidimanga biravurwa bigakira ?

Iyo umwana avuwe akiri muto cyangwa se agahabwa ubundi bufasha bumufasha kwitoza kuvuga neza birashoboka ko byakira neza cyangwa se bikagabanyuka.

Nk’uko igitabo “Il n’y a pas de remède miracle ” kibivuga, ngo munsi y’imyaka itandatu, umwana aba afite amahirwe yo kuba yakongera ubushobozi bwo kuvuga neza hatabaye ubundi buvuzi. Aha ariko ngo ni byiza ko abana bavuga badidimanga bajyanwa ku baganga b’inzobere mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi bwo kuvuga neza (orthophoniste).

Ibi kandi bishimangirwa na Madamu Marie-Claude Monfrais Pfauwadel,umuhanga mu kumenya ibijyanye no kuvuga ku umuntu udidimanga, akaba kandi yaranashinze ikigo gisuzuma abavuga badidimanga (Centre de consultation du bégaiement) kiri ku mugabane w’Uburayi mu Bitaro byitiriwe Georges Pompidou, ubwo yasubizaga ibibazo byabajijwe ku rubuga “Parole de bégue”.

Yatanze urugero ko umuhungu we yavugaga adidimanga ku myaka itatu n’ine, ngo akibyumva yahise yihutira kureba umuganga mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi bwo kuvuga neza, bamufashije kwakira no gufasha umwana kuvuga neza.

Kudidimanga k’umuhungu we ngo byagiye bigabanuka mu mezi yakurikiyeho, ku buryo kuri ubu uwo muhungu yubatse kandi ngo avuga neza. Aha uyu mugore akaba ashishikariza ababyeyi kwihutira kujya kureba umuganga igihe umwana agaragaje kuvuga adidimanga.

Ibyo wafasha umwana
Uba ugomba kureka umwana akavuga ijambo akarirangiza, ntumuvugiremo ngo urimurangirize kuko wamaze kumva icyo yashatse kuvuga. Iyo umuciye mu ijambo bituma yumva ntacyo azi maze akaba yabireka burundu. Ngo ugomba kwirinda kumurakaza kuko iyo arakaye kuvuga biranga

Ibyo ni bimwe wakora mu gufasha umwana ufite ubumuga bwo kudidimanga.

source : naitreetgrandir.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe