Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Amajipo aguha hasi hanini

Amajipo aguha hasi hanini

Yanditswe kuwa 01-12-2016 Saa 02 : 02

Iyo udafite hasi habyibushye hari amajipo ushobora kwambara akakubera kurusha indi myenda yose. Dore amafoto agaragaza ayo majipo wakwambara mu gihe ufite hasi hato ukaberwa kurushaho kandi ukaba wiyubashye uri umukobwa cyangwa se umugore w’umunyarwandakazi wikwije.

JPEG - 21 ko

Ijipo itaratse igera munsi y’ipfundiko : bene izi jipo zituma ugira hasi hanini kuko ziba zifashe mu nda hasi ari ngari. Umukobwa cyangwa se umugore uyambaye uba ubona aberewe cyane. Hejuru ushyiraho akantu kakwegereye kugirango urusheho kuba munini hasi.

JPEG - 45.8 ko

Ijipo y’igitenge igera hasi : bene iyi jipo nayo yatuma ugira hasi hanini kandi ukaba wambaye neza wikwije.

JPEG - 18.1 ko

Ijipo itaratse y’amarinda ; Ijipo itaratse ikaba inafite amarinda ituma uba munini hasi kandi ukagaragara neza.

JPEG - 22.9 ko

Ijipo ya droite wambariyeho agashati gataratse : Kwambara agashati gataratse ku ijipo ya droite nabyo bituma ugira hasi hanini

JPEG - 14.3 ko

Ijipo ngufi itaratae : ku badakunda amajipo maremare ushobora kwambara iyi jipo ngufi igarukira mu mavi cyangwa hejuru yayo gato bitewe nuko ureshya.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Mwaturangira ukuntu umuntu yogira hasi hanini ?Du moins akagira igisusu kinini,ama pistolets n’amaguru manini meza mukatubwira n’ukuntu umuntu yokuraho I molet kukuguru. Et puis bishoboka mwotubwira ico umuntu yagway imvunja yokora ng agire amano meza,nk’inzara zibi zikaba neza ?Muzoba ukoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe