Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Chips za pommes

Chips za pommes

Yanditswe kuwa 01-12-2016 Saa 01 : 58

Ibikoresho

  • Pommes 2 cyangwa izirenga bitewe na chips ushaka
  • Vanilla y’agafu

Uko bikorwa

  1. Kata pomme mo kabiri uyikuremo imbuto
  2. Genda ukatamo utuzeru duto cyangwa se udusate duhagaze
  3. Turambike kuri grilles zo mu ifuru ( utwuma bocyerezaho mu ifuru) ariko ubanze urambikeho urupapuro rwabugenewe ( papier cuisson/ feuille de cuisson )
  4. Nyanyagizaho agafu ka vanilla
  5. Bireke bimaremo igihe kiri hagati y’isaha n’isaha n’igice
  6. Igihe ziri mu ifuru ugenda upfundura wongera ufunga kugirango umwuka wazo utazaguma mu ifuru
  7. Umenya ko zatunganye neza iyo zakomeye zimeze nka chips z’ibirayi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe