Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Umwihariko wa Melania, umugore wa Donald Trump

Umwihariko wa Melania, umugore wa Donald Trump

Yanditswe kuwa 25-11-2016 Saa 16 : 09

Kuwa kabiri w’icyi cyumweru nibwo muri Amerika batoye Donald Trump ngo ababere umukuru w’igihugu. Kuba Trump yaratunguye abantu cyane mu kweguna intsinzi binafitanye isano n’umugore kuko nawe azaba ari mu bafasha b’abaprezida ba Amerika bafite bafite ibintu byinshi bihariye.

1. Niwe mufasha w’umukuru w’igihugu cya US wenyine utaravukiye muri Amerika
Melania Trump yavukiye Republika ya Slovenia, igihugu giherereye ku mugabane w’Uburayi kikana gihana imbibi n’Ubutaliyani.

2. Niwe mufasha wa Prezida wa US , ari umugore wa gatatu
Melania Trump yashakanye na Donald Trump ari umugore wa gatatu mber eyaho Donald aklaba yari yaratandukanye n’abandi bagore babiri.

3. Ururimi azi kuvuga neza cyane ntabwo ari icyongereza, gusa avuga neza indimi 6
Melania Trump avuga icyongereza ariko sicyo cyiza ku mwanya wa mbere mu ndimi azi kuvuga neza. Melania avuga neza ikinya slovenia, nk’ururimi rwo ku ivuko, akavuga ikinya serbia, icyongereza, igifaransa, igitaliyani, n’ikidage.

4. Niwe mufasha wa prezida wa US wabaye umunyamideri
Melania Trump yatangiye iby’imideri akiri muto cyane. Ku myaka 16 nibwo yatangiye kubikora by’umwuga.

5. Melania yamenyaniye na Trump mu birori mu 1998
Icyo gihe bahura ngo Melania yanze kumuha nimero ye kuko yari yasohokanye undi mukobwa, ariko nyuma yaje gusaba iye aramwihamagarira.

6. Ubukwe bwe bwatashywe na Hillary Clinton wari uhanganye n’umugabo we mu matora
Ubukwe bwa Donald Trump na Melania Trump bwabaye muri 2005 butahwa n’abantu batandukanye bakomeye, icyo gihe na Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton bakaba baratashye ubukwe bwabo.

7. Melania akunda kwita ku mwana wabo cyane
Melania Trump afitanye umwana umwe na Donald Trump. Gusa ngo igihe kini usanga yita ku mwana we aho kumurekera abakozi. Amufasha gusubiramo amasomo, akanamujyana koga no mu zindi siporo.

8. Asanzwe akorana n’imiryango y’abagiraneza
Ubwo umugabo we yimamarizaga kuba Perezida, Melania yavuze ko azakomeza gukorana n’imiryango ifasha y’abagiraneza nkuko n’ubundi abisanganywe. Imiryango akunze gukorana nayo harimo : Martha Graham Dance Company, the Boys Club, American Red Cross na the Police Athletic League.

Ngibyo bimwe mu byo Melania Trump, umugore wa Perezida mushya wa Leta zunza ubumwe za Amerika yihariye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe