Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko warinda imisatsi gupfuka ukoresheje amapera

Uko warinda imisatsi gupfuka ukoresheje amapera

Yanditswe kuwa 28-11-2016 Saa 01 : 43

Gupfuka kw’imisatsi no gucika guterwa no kuba umuntu afite stress gushobora guhagarara iyo ukoresheje ibibabi by’amapera. Ibibabi by’amapera bifite vitamine B ituma bifasha mu kurinda gupfuka kw’imisatsi kandi bigatuma n’umusatsi uri kumera ukura vuba.

Ibikoresho

  • Ibibabi by’amapera byuzuzye ikiganza
  • Litiro y’amazi

Uko bikorwa

  1. Shyira ibibabi by’amapera mu mazi utereke ku ziko bibire mu minota 20
  2. Bikureho bibanze bihore
  3. Fata amazi yabyo make make ugende uyashyira mu musatsi ugeze aho umusatsi utereye ukoresheje intoki
  4. Yarekeremo amare amasaha make ubundi ubikarabemo
  5. Ushobora no kubirarana ijoro ryose ukaza kubikarabamo mu gitondo Niba umusatsi wawe utajya ugwira ku mutwe kuko uhora upfuka, uramutse ukoresheje ibibabi by’amapera byagufasha ku buryo bwiza kandi bworoheye buri wese.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe