Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umufa w’imboga na boulettes

Umufa w’imboga na boulettes

Yanditswe kuwa 23-11-2016 Saa 02 : 33

Tumenyereye akenshi umufa w’inyama ariko ushobora no gukora umufa w’imboga ( bouillon de legumes). Uwo mufa kandi wawuvangamo boulettes nazo zidatetswe mu mavuta ukarushaho kuryoherwa.

Ibikoresho by’umufa

Ibitunguru 2
Karoti 2
Poivrons 2
Ibihumyo garama 300
Spaghettis garama 60
Amavuta ya elayo ½ y’ikiyiko
Tangwawizi zirapye garama 20
Sauce soja utuyiko 2

Ibikoresho bya boulettes

Inyama ziseye z’inkoko garama 300
Amagi 2
Ifarini ibiyiko 2
Persil garama 40
Umunyu muke ufata n’intoki ebyiri
Imbuto za sesame

Uko bitegurwa

  1. Kata igitunguru urape na karoti
  2. Shyira amavuta ya elayo ku isafuriya ubikarangemo
  3. Bimaze guhindura ibara usukemo amazi litiro 1,5
  4. Ongeramo tangawizi, sauce soja na spaghettis
  5. Bireke bitogote iminota 5
  6. Fata tangawizi uvange n’inyama n’ifarini na persil
  7. Ongeramo amagi wakoroze uvange
  8. Koramo utubumbe twa boulettes
  9. Shyira amazi ku ziko abiri ubundi unagemo izo boulettes uze kuzikuramo igihe ubona ziri kureremba hejuru
  10. Zishyire mu wa mufa w’imboga zitogotemo mu minota 5
  11. Nyanyagizaho hejuru imbuto za sesame

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.