Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade y’inkoko

Salade y’inkoko

Yanditswe kuwa 17-11-2016 Saa 08 : 51

Ibikoresho

  • Laitue y’imbere yoroshye akababi 1
  • Inyama z’inkoko zidafite amagufa garama 240
  • Pomme 2
  • Fromage garama 100
  • Inyanya 6 nziza
  • Sauce soja iba irimo isukari akayiko 1
  • Utuyiko 2 twa persil ziseye
  • Vinaigre ibiyiko 2
  • Ibiyiko 4 by’amavuta ya elayo

Uko bikorwa

  1. Kata inyama ushyire amavuta ku ipanu uzikarangemo kugeza zihiye
  2. Ziri hafi gushya ushyiremo sauce soya
  3. Hakata pomme ho ka gahu k’inyuma uzikatemo uduce duto tw’utuzeru
  4. Kata inyana nazo mo ibisate by’ibizeru binini
  5. Tegura isosi uvanze vinaigre n’amavuta
  6. Tegura isahani nini ubanzeho laitue zikasemo binini
  7. Shyiraho za nyama hejuru no ku mpande ushyireho inyanya na pomme
  8. Sukaho ya sosi ubundi unyanyagizeho twa persil na fromage zirapye

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe