Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Sambusa zirimo ibirayi n’amashaza

Sambusa zirimo ibirayi n’amashaza

Yanditswe kuwa 16-11-2016 Saa 08 : 44

Ibikoresho

  • Ifarini garama 60
  • Amavuta ibiyiko 2
  • Umunyu muke ufatisha intoki ebyiri
  • Amazi y’akazuyazi
  • Amavuta litiro 1 yo kuzitekamo

Ibyo kuzuzamo imbere

  • Ibirayi 2
  • Amashaza atogosheje yuzuye ikiganza
  • Inyama ziseye garama 100
  • Cube magi
  • Igitunguru gikasemo duto 1
  • Akayiko k’ikirungo cy’ifu
  • Urusenda akayiko 1

Uko bikorwa

  1. Hata ibirayi ubihate ubironge ubikatemo udusate duto
  2. Bishyiremo umunyu n’amazi make utereke ku ziko
  3. Shyira amavuta ku ipanu ushyiremo igitunguru n’inyama uvange
  4. Ongeramo amashaza
  5. Shyiramo cube magi, ikirungo cy’ifu n’urusenda
  6. Komeza uvange bimareho iminota 10
  7. Bikureho ubishyire ku ruhande

Uko ukora umutsima wo kuzizingiramo

  1. Fata ifarini ushyiremo amazi y’akazuyazi uvange
  2. Ongeramo umunyu n’amavuta ukomeze uvangishe intoki bibe umutsima
  3. Fata uwo mutsima uwupfundikize urupapuro rwa alminium ubushyire ahantu hakonja bimare isaha
  4. Rambura uwo mutsima ku meza umeze nk’ugiye gukora capati
  5. Katamo kabiri muri buri gasate uzingremo rwa ruvange rw’inyana n’ibirayi
  6. Zifunge neza nkuko ufunga sambusa bisanzwe
  7. Shyushya ashye uzishyiremo

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe