Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Uko izungura rikorwa

Uko izungura rikorwa

Yanditswe kuwa 14-11-2016 Saa 12 : 37

Izungura ry’uwapfuye rishobora gukorwa nta rage cyangwa ku buryo bw’irage ku bintu byose cyangwa bimwe muri byo. Umutungo uwapfuye atatanze mu buryo bw’irage ugabanywa hakurikijwe itegeko ku bijyanye n’izungura rikozwe nta rage.

Igisobanuro cy’irage
Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mubo kireba, gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

Igihe irage rikorerwa
Irage rikorwa na buri muntu mbere y’uko apfa. Uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

Ubushobozi bw’uraga
Umuntu wese ufite ubushobozi busabwa n’amategeko ashobora kuraga igice cyangwa umutungo we wose hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko. Icyakora, irage rikozwe n’umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, ku mutungo bahuriyeho rigomba kwemerwa mu nyandiko n’uwo bashyingiranywe. Ukora irage kimwe n’uwo bashyingiranywe agomba kuba afite ubushobozi busabwa n’amategeko mu gihe yakoraga irage.
Ubushobozi bw’uragwa

Uragwa agomba kuba afite ubushobozi buteganywa n’amategeko ku munsi wo kwemera irage. Ku mwana utaragira imyaka y’ubukure cyangwa ku muntu mukuru udafite ubushobozi, kwemera irage bikorwa hubahirijwe amategeko agenga uguhagararira abadafite ubushobozi.

Uburyo irage rikorwamo

Irage rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo cyangwa bw’inyandiko bwite. Irage rikozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo ni irage rikorewe imbere ya Noteri n’uraga cyangwa imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere waho uraga atuye cyangwa aba. Umwanditsi w’Irangamimerere cyangwa Noteri abika inyandiko y’umwimerere akandika mu gitabo cyabugenewe itariki irage ryakoreweho, amazina y’uraga n’aho atuye cyangwa aho aba. Inyandiko y’umwimerere n’igitabo cyandikwamo irage bibikwa mu ibanga, ntawe ushobora kumenya ibyanditswemo uraga atarapfa kandi bimenyeshwa gusa abarebwa n’irage bonyine.

Irage rikozwe mu nyandiko bwite ni irage ryanditse ryose n’intoki z’uraga, hari abatangabuhamya nibura babiri (2) akarishyiraho itariki, umukono we n’uw’abatangabuhamya.

Iyo ukora irage atazi kwandika cyangwa nta bushobozi afite bwo kwandika n’ubwo gushyira umukono ku irage, ashobora kwihitiramo uryandika mu mwanya we.

Ivugururwa ry’irage
Irage rishobora kuvugururwa rigakorwa mu nyandiko z’umurage nyinshi kandi zikubahirizwa icyarimwe mu buryo bwose bushobotse.
Iyo ibiteganywa n’imirage ibiri cyangwa myinshi bivuguruzanya, hubahirizwa ibikubiye mu irage riherutse gukorwa.

Itangazwa ry’irage
Mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’urupfu rw’uwaraze, umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura b’uwapfuye. Kuri uwo munsi irage ritangarijweho, hanashyirwaho abagize inama ishinzwe iby’izungura. Ubifitemo inyungu wese ashobora kwitabira iryo tangazwa.

Kugena mu irage uwegeranya umutungo uzungurwa
Uraga ashobora gushyira mu nyandiko y’irage umuntu umwe cyangwa benshi bashinzwe kwegeranya umutungo uzungurwa.

Ivanwaho ry’irage n’ingaruka zaryo
Irage rishobora kuvanwaho ryose cyangwa igice cyaryo n’urukiko bisabwe n’ubifitemo inyungu mu gihe ryakozwe ku gahato, ryakoranywe uburiganya cyangwa ritubahirije ibiteganywa n’iri tegeko. Ivanwaho ry’irage ritesha agaciro iryo rage. Izungura ry’umutungo w’uwapfuye rikorwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko niba nta rindi rage ryigeze rikorwa.
Ubutaha tuzabagezaho izungura rikozwe nta rage

Byakuwe mu itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016, Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryasohotse mu igazeti ya leta No 31 yo kuwa 01 Kanama, 2016

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe