Ahabanza » Ubwiza » Mu maso » Uko wakwivura ibiheri byo mu maso

Uko wakwivura ibiheri byo mu maso

Yanditswe kuwa 11-11-2016 Saa 02 : 24

Ibiheri byo mu maso usanga biba bibangamiye ubifite ndets ebamwe bagakoresha imiti itandukanye ishobor ano gutuma birushaho kuba nabi. Muri iyi nkuru tugiye kubabwira uburyo bwiza bwo kurwanya ibiheri byo mu maso kandi udahenzwe.

Ibikoresho

Umweru w’igi 1 wakoroze neza
Umutobe w’indimu akayiko 1
½ cy’akayiko k’ubuki bw’umwimerere
½ y’akayiko k’umunyu witwa bicarbonate de soude ( uboneka muri super market no muri pharmacy)

Uko bikorwa

  • Fata umweru w’igi wakoroze cyane kugera aho ubaze nk’urufuro
  • Ongeramo ibindi bikoresho uvange
  • Karaba mu maso bisanzwe
  • Banza ufate urwo ruvange urusige ku kaboko cyangwa se ahandi ku ruhu kugirango urebe ko uruhu rwawe rutagira allergies kuri ibyo bintu. Hashiz eiminota 15 ukabona utabyimbye cyangwa ngo uribwe bizaba ntacyo biri bugutware
  • Bisige mu maso ubimarane iminota 30
  • Bikarabe n’amazi akonje cyangwa akazuyazi

Jya ubikora kabiri mu cyumweru ibiheri bizagenda bigabanuka ubireba kugeza ugize uruhu rwiza. Ubikoze ukwezi nta gihinduka wagana umuganga w’uruhu akamenya impamvu y’ibiheri urwaye kuko ariyo yaheraho akuvura.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwiza bw’umwimerere wakoresha mu kwivura ibiheri byo mu maso.

Source: elle

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.