Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Uko bomowe ibikomere batewe n’ubuzima banyuzemo

Uko bomowe ibikomere batewe n’ubuzima banyuzemo

Yanditswe kuwa 01-11-2016 Saa 01 : 22

Abagore bagera kuri 30 bahawe amahugurwa y’isanamitima n’umuryango Kemit, baravuga ko iyo gahunda igiye kubafasha kwiteza imbere kurushaho nyuma yo kubohoka bagakira ibikomere basigiwe n’amateka mabi anyuranye bagiye banyuramo.

Aba bagore basanzwe babaho mu buzima bworoheje, baturutse ma makoperative atanu ahanini ahuriwemo n’abagore bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye bagiye banyuramo bikabagiraho ingaruka zikomeye. Gusa nyuma yo guhugurwa ku isanamitima, aba bagore barahamya ko imitima yabo iruhutse ndetse ko biteguye no gufasha abandi.


Abagore 30 bahawe ubujyanama na Kemit

Uwitwa Nyabyenda Claudine washatse afite imyaka 17 aravuga impinduka yiyumvamo nyuma yo kunyura mu bibazo bitandukanye byari byaramukomerekeje cyane.

Yagize ati; “ Nabayeho mu buzima bw’ubupfubyi nderwa na mukamarume akamfata nabi. Nyuma naje gushaka mfite imyaka 17 gusa ariko nabwo ubuzima bukomeza kugenda nabi. Maze kubyara umwana wa mbere umugabo yarantaye aragenda. Narahangayitse cyane ariko nyine nkagera aho nkumva ko ngomba kubyakira. Nibwiraga ko ahari naje ku isi ngo mbabazwe gusa. Ubwo hashije igihe gito numva ngo umugabo yashatse undi mugore. Hashize igihe arongera aragaruka ndamwakira amaze kuntera indi nda nabwo arongera aragenda. Ubu ndera abana babiri njyenyine.”

Yarongeye ati: “ Naje mu mahugurwa numva ko ndi umuntu wababaye ariko naje gusanga hari abandi babaye kundusha. Ubu ngiye gutuza ndere abana banjye kuko numva nahumurijwe.”

Muhongayire Celine wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi nawe avuga ko gahunda y’isanamitima hari aho imikuye naho imugejeje.

Yagize ati: “ Mu buzima ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi banjye kuko nabaye imfubyi mfite imyaka irindwi gusa. Nakuze nziko nta mubyeyi muzima ubaho ku isi kubera ibihe bibi nanyuzemo. Gusa nyuma y’aya mahugurwa menye ko hakiriho ababyeyi beza bashobora guhumuriza umuntu akiyumvamo ubumuntu”
François Woukoache, umuyobozi wa Kemit mu Rwanda, avuga ko nyuma gahund ay’isamamitima ari abanziririza icyiciro cyizakurikiraho cyo kwigisha bamwe muri aba bagore umwuga wo gufotora

Ati: “ Aba bagore mwabonye 30 baturuka muri koperative eshanu, zirimo ebyiri za Kicukiro n’eshatu zo muri Kimihurura. Nkuko bisanzwe mu cyiciro iki cyiciro cya gatatu cy’umushinga wiswe “ Isura y’ubuzima”, tuzafata abagore 8 cyangwa se 9 tubigishe umwuga wo gufotora. Iyi gahunda y’isanamitima rero ibafasha gutinyuka bakivugira, babinyujije mu mashusho n’amafoto”

Umuryango Kemit umaze kwigisha ibyiciro bibiri by’abagore babayeho mu buzima buciriritse, aho babigisha gufotora, kwihangira imirimo, bagahabwa amahugurwa abafasha kwiyakira no gutinyuka, ndetse na nyuma bakabahuza na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango aho babafasha kubona 50% y’ibikoresho ku baba bashaka gushyira mu bikorwa umwuga wo gufotora baba bigishijwe.

Biteganyijwe ko icyiciro cya gatatu kizaba kirimo bamwe muri aba bagore bahawe amahugurwa y’isanamitima kizatangira kwigishwa gufotora by’umwuga muri Mutarama, 2017.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.