Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Abagore 4 mu 9 bazafasha Prezida Kagame kuvugurura Komisiyo ya (...)

Abagore 4 mu 9 bazafasha Prezida Kagame kuvugurura Komisiyo ya AU

Yanditswe kuwa 28-10-2016 Saa 13 : 29

Mu itsinda ry’abantu icyenda bazafasha Perezida Kagame kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afrika yumnze ubumwe harimo abagore 4. Menya imwe mu mirimo yakozwe n ‘izi ntiti z’abagore zitezweho kuzagira uruhare runini muri iri vugurura.

JPEG - 59.7 ko

Cristina Duarte
Duarte yahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert
Yavutse mu 1962, akaba ari no mu bagize inama y’Abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Isi.

JPEG - 288.7 ko

Mariam Mahamat Nour
Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad.
Mariam yakoze imirimo itandukanye mu gihugu cye ndetse akaba yaranakoze mu gashami ka Loni gashinzwe ibiribwa n’ubuhinzi. ( FAO)

JPEG - 6.8 ko

Vera Songwe
Vera ni umugore ukiri muto w’umunya Cameroon akaba ari umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati.

Ubusanzwe Vera ni umuguke mu by’ubukungu. Akaba amaze igihe kinini akora muri Banki y’isi aho yatangiye gukorayo kuva mu 1998. Muri 2015 nibwo yashinzwe ishami rishinzwe ubukungu muri Afrika y’uburengerezuba n’iyo hagati.
Vera kandi muri 2013 yashizwe ku rutonde rw’abagore bakiri bato 20 bakomeye muri Afrika, urwo rutonde rukaba rwarakozwe na Forbes Magazine.

JPEG - 80.1 ko

Amina J. Mohammed

Amina J Mohamed ni ministiri w’ibidukikije muri Nijeriya akaba yaragiye kuri uyu mwanya kuva muri 2015.
Uyu mugore uri mu ntiti zatoranijwe na Perezida Kagame yanabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi. Amina ufite imyaka 55 afite inararibonye mu kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda ziganisha ku iterambere.

Abagabo 5 bazafatanya n’aba bagore ni : Dr.Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Acha Leke, Umuhanga mu bukungu wanditse raporo yamamaye izwi nka ‘Lions on the move’ , akaba umufatanyabikorwa Mukuru w’Ikigo McKinsey & Co, Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurik na Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe