Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Ikintu gitangaje abantu bibeshya ku mapera

Ikintu gitangaje abantu bibeshya ku mapera

Yanditswe kuwa 27-10-2016 Saa 13 : 43

Amapera ni imbuto nziza zifitiye umumaro mwinshi umubiri wacu. Gusa abenshi hari uko bayafata kandi ari ukwibeshya bikba byanabatera kutayarya.

Uzasanga abantu benshi batinya kurya amapera kuko bavuga ko ziriya mbuto zayo zitera kwituma impatwe ( constipation) nyamara igitangaje nuko amapera aza mu buto z ambere eshanu zivura kwituma impatwe kuko zituma igogora rikrwa neza.

Kuba amapera avura impatwe biterwa nuko mu ipera rimwe gusa usangamo 12% bya fibre ukeneye ku munsi, bityo amapera akaba meza mu gufasha igogorwa ry’ibiryo. Ibi biyaha ingufu zo kurwanya kwituma impatwe, bitandukanye nibyo bayavugaho ko ahubwo atera kwituma impatwe.

Byongeho kandi ziriya mbuto z’amapera abantu bakeka ko zabatera constipation, zo zikor aibinyuranye n’ibyo bazikekeraho kuko zifitemo laxatives zihagize zizwiho gutuma amara akora nez amu gihe cy’igogora bigafasha imyanda gusohoka neza nta bibazo by’impatwe iguteye.

Muri make fibre iba mu ipera ryose n’ibiboneka mu imbuto z’amapera zaba izihekenywe zikanoga n’izihekenywe gahoro, byose bifatanya mu gukurwanya imaptwe, ibyo bikaba aribyo bituma amapera yifashishw amu kuvura impatwe aho kuba azitera nkuko bamwe babyibeshyaho.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Dear Gracieuse,

    hari ikindi wibagiwe k’umapera.
    iyo urwaye Diarhee, ufata ibibabi by’amapera ukabisya ( wavanzemo utuzi duke kuko ubwabyo bitagira amazi)
    ugakora concentre y’agatobe kangana n’intama eshatu ukanywa ako kanya ugahita ufuma.

    Ibi narabikoze inshuro nyinshi haba kuri jyewe no k’ubana banjye.

    Umunsi mwiza

  • KABISA IBYO NUKURI NANJYE NKUNDA AMAPERA CYANE KANDI AVURA IMPATWE IBYO NUKURI PEEEEEE IYO NAYARIYE NITUMANEZA CYANE.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe