Ahabanza » Kwambara » Imyenda » Amakanzu magufi adoze mu bitenge wakwambara kuwa mbere

Amakanzu magufi adoze mu bitenge wakwambara kuwa mbere

Yanditswe kuwa 04-12-2017 Saa 00 : 25

Hari umwenda ubona ari mwiza rwose kuburyo uwambaye ku wa mbere w’icyumweru ugiye ku kazi waba wambaye neza cyane,ari nayo mpamvu uyu munsi ushobora kwambara amakanzu nk’aya tugiye kukwereka kuburyo ubaye ntayo ufite wahita uyidodesha.

Kuwa mbere w’icyumweru wambaye ikanzu ya droite igera mu mavi,isatuye inyuma kandi iri kuri taye,ikaba idoze kuburyo igaragaza ibitugu byose ariko itakwambitse ubusa cyane,waba wambaye neza rwose.

Nanone kandi kuwa mbere w’icyumweru wakwambara ikanzu ya droite igera munsi y’amavi gato,ikaba ikoze nk’isengeri kuburyo washyiraho agakoti cyangwa ukakihorera ukaba wambaye neza.

Aya makanzu adoze mu bitenge kandi ateye atya ushobora kuyambara mu minsi y’akazi ukaba ukeye,kuburyo n’uwaba adakunda kwambara imyenda y’ibitenge yahita ayikunda.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.