Ahabanza » Guteka » Deseri » Isupu irimo ibirayi n’inkoko

Isupu irimo ibirayi n’inkoko

Yanditswe kuwa 22-10-2016 Saa 02 : 48

Ibikoresho

  1. Ibirayi 6 biri mu rugero
  2. Karoti 1 nini
  3. Igitunguru 1
  4. Puwaro 1 nini
  5. Amavuta ya beurre garama 50
  6. Inyama z’inkoko zidafite amagufa garama 300
  7. Ifarini ibiyiko 3
  8. Umunyu

Uko bikorwa

  • Ronga ibirayo ubihate ubikatemo udusate duto
  • Kata na karoti n’ibintunguru
  • Shyira amavuta ya beuure garam 10 ku isafuriya ushyiremo igitunguru
  • Igitunguru kimaze guhindura irangi ushyiremo karoti na puwaro
  • Komeza ubivange gahoro gahoro
  • Ku rindi ziko uterekho isafuriya ushyiremo ya beurre yasigaye
  • Beurre imaze kuyenga wongeremo ifarini uvange cyane
  • Sukamo amazi litiro ashyushye
  • Bireke bitogote
  • Bimaze kubira ushyiremo bya birayi byari biri ku rindi ziko ushyiremo n’umunyu
  • Ongeramo inyama z’inkoko ureke bimareho iminota 40 ku muriro muke kugirango bidakama kandi bitarashya. Ubonye bitangiye gukama cyane wasukamo amazi ashyushye kugirango bize kuzamo isosi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.