Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Ibyo kwitondera kuri produits zidefiriza imisatsi

Ibyo kwitondera kuri produits zidefiriza imisatsi

Yanditswe kuwa 15-10-2016 Saa 12 : 49

Kudefriza imisatsi bikorwa mu buryo bubiri aho bamwe bawurambura cyane abandi bagashyiramo gake ko kuworoshya. Gusa nubwo ingaruka zitaba zimwe bitwe n’umwanya produits imara mu mutwe, uburyo bwose wakoresha bugira ingaruka ku ruhu rwo mu mutwe no ku musatsi.

Amavuta bakoresha mu kudefiriza ni bwoko ki?

Amavuta bakoresha badefuriza arimo amoko abiri;

1.Lye Relaxers
2.No Lye Relaxers

Ubwo bwoko bwombi bwangiza umusatsi kuko kugirango umusatsi urambuke ugomba kubanza gutakaza ububobere bwose wagiraga, ugatakaza n’ibiwurinda karemano byose.
Lye Relaxers na No Lye Relaxers bibamo ibyo bita mu butabire cyangwa Chemistry Hydroxyde de sodium na d’Hydroxyde de guanidine, kandi izo relaxers ziba zifite pH iri hejuru cyane ari nabyo bituma ibizigize bikoreshwa mu Kuzibura imiyoboro y’amazi ya WC za kizungu iyo zazibye no muri Eau de Javel ikura ibizinga ku myambaro
Hydroxyde de sodium na d’Hydroxyde de guanidine byinjira ku buryo bworoshye cyane mu ruhu, ndetse zikagera no mu maraso.

Nubwo bwose mbere yo kudefuriza umuntu bamusiga amavuta ku nkengero z’aho imisatsi itangirira kugirango babungabunge uruhu rwo mu maso ntirushye, nta kintu na kimwe basiga ku ruhu ruteyeho imisatsi ngo kirurinde ndeste n’uri kudefuriza yambara gant kugirango yirinde ko izo pruduits zimwinjira mu ruhu rw’ibiganza bye zikarwangiza.
Kudefuriza ni ikintu gikwiye kwitonderwa kuko kuri bamwe bibaviramo kwangirika gukomeye kw’aho imisatsi itereye ugasanga imisatsi ntikimera nka mbere ukaba wayibara ku mutwe.

Gusuka nabyo bigaragara neza inyuma ariko burya uko bagenda bakurura imisatsi niko umuntu agenda atakaza amahirwe ko ha handi bakuruye cyane hazongera kumera imisatsi.

Mu bufaransa hari abakobwa babiri babirabura bitwa Solly na Nimissa batangije muvoma yitwa De La Populace ishishikariza abari n’abategarugori b’abirabura kwiyakira uko baremwe batabanje guhisha umusatsi karemano wabo. Intandaro yo gutangiza iyo muvoma nuko uwo Solly ubu ufite imyaka 24 yamaze kuzana uruhara biturutse ku kudefuriza no ku gusuka kenshi ibintu bitandukanye. Ibyo rero byaramubabaje cyane bimutera imbaraga zo kwigisha abandi kwiyakira uko baremwe kugirango nabo bitazababaho.

Iby’ingaruka za produits zideefiriza kandi bimaze iminsi bivugwaho n’ushinzwe guhitiramo insokozo n’ibikoresho Michelle Obama akoresha ku misatsi. Aho bavuga ko uruganda rwa l’Oreal rushobora kujyanwa mu nkiko kuko produit yabo bakoresheje badefriza imisatsi ya Michelle Obama yamugizeho ingaruka.

Uru ruganda rushinjwa kuba rubeshya ku bigize produits zo kudefiriza ugasanga nubwo waba usobanukiwe ibikorwa muri izo produits, uyikoresha wizeye ko nta ngaruka nyuma ikaza kuzikugiraho. Wakibaza niba abantu bakomeye bafite ababanza kugenzura ibyo bakoresha bagerwaho n’ingaruka n’izo produits, ukibaza uko umuturage wo hasi utajya ubanza ngo anasome ibyanditse kuri produits aguze we agerwaho n’ingaruka zingana iki?

Izo ni zimwe mu ngaruka zivugwa kuri produits zinyereza imisatsi, ubishoboye ukaba wazirinda

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.