Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibintu 3 wamenya ku mugore wa Stromae

Ibintu 3 wamenya ku mugore wa Stromae

Yanditswe kuwa 15-10-2016 Saa 12 : 40

Coralie Barbie ni umugore w’umuhanzi w’icyamare Stromae ufite inkomoko mu Rwanda kuko ise umubyara ari umunyarwanda. Umugore wa Stromae bagiye kumarana umwaka bashyingiranywe, afite byinshi wamumenyaho ariko muri byo harimo ibi by’ingenzi:

Niwe uhimba imideri umugabo we yambara

Coralie wavutse mu 1984 mu gihe umugabo we yavutse mu 1985, ajya kumenyana na Stromae byaturutse ku kuba muri 2013 ariwe watangiye kujya umuhitiramo imyambaro yambara akanamufasha kwita ku buryo agaragara, no mu gufata video z’indirimbo akaba amuri hafi, akamushakira imyambaro iri bujyane na video y’indirimbo. Uko kumuba hafi kwatumye bibaviramo urukundo baza no gukora ubukwe bwabaye mu ibanga mu mpera z’umwaka ushize.

Yahuje guhimba imideri kwe n’ubuhanzi bw’umugabo we abibyaza inyungu

Kuru ubu Coralie yamaze gushyira hanze icyiciro cya gatatu cya label yabo bise Mosaert, aho Coralie yifashisha moderi yambika umugabo we agakoramo imyenda yo kugurisha. Iyi myenda yo muri Mosaert yiganjemo amabara menshi nkuko Stromae akunze kugaragara mu mpira ifite amabara menshi ajya kumera nk’ay’ibitenge ndetse ikaba irimo n’amakoti y’ibitenge bifite amabara mato ariko acyeye n’indi myenda itandukanye.

Yifuza kwambika abandi bahanzi bakomeye

Carolie yifuza kumenyekana ku rwego rwo kujya yambika abandi bahanzi bakomeye barimo nka Beyonce na Rihanna

Ngibyo ibintu 3 by’ingenzi wamenya ku mugore w’umuhanzi Stromae ukomoka mu Rwanda.

Source: gala.fr

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.