Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Yvonne : yabaye umusirikare agamije kubohora igihugu.

Yvonne : yabaye umusirikare agamije kubohora igihugu.

Yanditswe kuwa 04-07-2018 Saa 05 : 25

Uwamwezi Yvonne yagiye mu gisirikare cy’inkotanyi 1990 ashaka kugira uruhare mu kubohoza igihugu. Afata icyemezo cyo kujya mu nkotanyi yari umukobwa muto yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri.

Yagiye rero mu gisirikare atabibwiye abo mu muryango we wabaga I Bugande , areka amashuri ajya ku rugamba. Nkuko yatubwiye rero ngo yashakagaga gutabara igihugu cye nk’abandi ati “nashakaga kujya ku rugamba nkagira uruhare” tumubajije niba ataragize impungenge zo kuba ari umukobwa kandi icyo gihe byari ibintu bitamenyerewe, yatubwiye ko atigeze abitindaho abyibaza yasobanuje gusa niba abakobwa babyemerewe, amenye ko batari bahejwe rero nawe yahise agenda.

Tumubajije niba nta mbogamizi yagize zihariye nk’umukobwa yavuze ko ntazo kuko ibyo babaga bakeneye nk’abakobwa byihariye bijyanye n’isuku babihabwaga ariko ubundi babagaho kimwe nk’abandi bose.

Nyuma y’imyaka 20 rero urugamba rurangiye, yvone yishimiye itsinzi yagezweho ati : “ Mba numva mfite ishema, binanejeje, kubona turi mu gihugu kandi kimeze neza kiri gutera imbere. Ni ishema rero ku babigizemo uruhare

Yvonne rero yaje kuva mu gisirikare mu 1997 afite ipeta rya Sergent ajya mu yindi mirimo ariko yishimiye ibihe yakibayemo ati : “ Igisirikare ni umurimo mwiza, ukwigisha ibintu byinshi” akomeza rero akangurira abakobwa kujya mu gisirikare ababwira ko icyo bisaba gusa ari ukugira ishyaka ry’igihugu ku mutima.

By’umwihariko ku munsi wo kwibohora, Yvonne yarangije abwira abandi ko nabo bakwiye gukomeza gukorera igihugu ati : “ndifuriza n’abandi kuba intwari mu gihe cyabo”

Yanditswe na Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • mama wacu nibyo rwose turakwemera watubereye urugero rwiza cyanee wabaye intwari mugihe cyawee natwe turikukwigiraho kd imirimo myiza yawe nanubu ugikora turayireba utubibamo ibyiza nejo hazaza

    we love you so much

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe