Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Dicynone, umuti ukoreshwa mu kugabanya imihango idakama

Dicynone, umuti ukoreshwa mu kugabanya imihango idakama

Yanditswe kuwa 31-08-2016 Saa 00 : 29

Dicynone (soma ; disinone), ni umuti ugizwe na Etamsylate, wakorewe kugabanya igihe umara uva ndetse ukanagufasha gukama vuba. Nubwo akenshi abagore bari mu mihango yanze gukama aribo bakunze kuwukoresha, nyamara uyu muti sicyo wakorewe gusa.

Dicynone iboneka ari ibinini bipfundikiye bya 250mg na 500mg cyangwa umuti uterwa mu rushinge ukaba ari 250mg/2ml.

Uyu muti uvura iki ?

Mu kubaga : ukoreshwa haba mbere cyangwa nyuma yo kubagwa cyane cyane inyama zo mu nda, gukurwa amenyo, kubagwa ubyara, n’ahandi biboneka ko imitsi iri bukomereke ari myinshi.

Mu ndwara z’imbere : gukorora hakazamo amaraso, kuruka amaraso, ishinya iva, kuva mu mazuru ntukame.

Ku bagore : kudakama uri mu mihango cyane cyane bitewe nuko ukoresha agapira ko mu gitsina mu kuboneza urubyaro.

Uko ukoreshwa

Mu kubaga, ni 500mg unywera rimwe isaha imwe mbere yuko ubagwa. Nyuma yo kubagwa unywa 500mg buri masaha hagati ya 4 na 6 kugeza muganga abonye ko ugomba guhagarika umuti. Iyo ari urushinge naho igipimo ni uko.

Ku ndwara z’imbere mu mubiri ni 500mg inshuro hagati ya 2 na 3 ku munsi kugeza ukize. Muganga niwe uzagena igipimo n’iminsi agendeye ku ngano y’uburwayi

Ku bagore bari mu mihango : anywa 500mg gatatu ku munsi (ubwo ni 1500mg umunsi wose), akayinywa byibuze iminsi 10. Biba byiza kuyitangira utarajya mu mihango, ukibona ibimenyetso byuko igiye kuza. Ndetse uramutse ufite ukwezi kudahinduka wayifata hasigaye iminsi 5 ngo igihe uteganya kuyigiramo kigere.
Ku bana ni 250mg, inshuro ntizihinduka nko ku bantu bakuru.

Ingaruka ushobora guteza

Nubwo bidakunze kubaho, ariko hari igihe iyo ukoresha uyu muti ushobora kugira isesemi ukaba wanaruka, ndetse ushobora no kugira impiswi.
Kuri bacye cyane hari igihe kuwukoresha byagutera ibibazo nk’iby’umurwayi wa asima (kunanirwa guhumeka neza wanahumeka bikajya bivuga, umeze nk’ucuranwa umwuka), icyo gihe usabwa guhita uwuhagarika.

Ibyo kwitondera

  • Mu gihe uwukoresha ngo uhagarike imihango bikanga, subira kwa muganga barebe ikindi kibitera
  • Uyu muti ntuwemerewe mu gihe ugira asima imeze nka bronchites.
  • Umugore utwite inda itararenza amezi 3 ntawemerewe
  • Uyu muti wemerewe kuwugura ari uko wawandikiwe na muganga gusa.

Byantanzwe na Phn, Biramihire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe