Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Ibintu ukora bikakongerera imvuvu mu bisuko

Ibintu ukora bikakongerera imvuvu mu bisuko

Yanditswe kuwa 27-08-2016 Saa 01 : 30

Abantu benshi iyo bafite ibisuko usanga bavuga ko imvuvu zabazengereje, nyamara hari ubwo uba ari wowe uzitera bitewe n’uburyo ufata ibisuko byawe.

Dore rero ibintu wari ukwiye kwirinda kuko byongera imvuvu mu bisuko:

Gusiga amavuta menshi mu bisuko: Hari abantu usanga bumva utuntu tubariye mu bisuko bagatekereza ko umuti wabyo ari ugusigamo amavuta. Iyo ukomeje gusiga amavuta cyane mu mutwe niko ivumbi rifatamo hakazamo imyanda .

Kuzana ibyokere mu mutwe; Iyo ufite ibisuko ujye wirinda ikintu cyose cyatuma uzana ibyokere byinshi mu mutwe. Iyo uzanyemo ibyokere birakurya ukumva ushaka kwishima mo.

Kudakaraba mu bisuko: Abantu bamwe bibwira ko ibisuko bidakarabwamo nyamara ubishatse wajya ukarabamo mu gihe ufite ibikoresho mu rugo cyangwa se ukajya muri salon bakabikumera neza umwanda wose ukavamo.

Guteramo spray cyane: si byiza na none ko uhora utera spray mu bisuko byawe kuko ikurura umwanda

Gufunga ibisuko ubikurura cyane: si byiza na none ko ufunga ibisuko ukurura cyane ku buryo wumva uri kubabara. Uko ukurura imisatsi usanga ishaka kuvamo aho itereye bigatuma uruhu rubyara utuntu tw’umweru dusa nk’imvuvu iyo ari twinshi.

Ibi uramutse ubyirinze wagabanya imvuvu ugira mu bisuko

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.