Amajipo abera abadamu babyibushye

Yanditswe: 22-10-2019

Abagore n’abakobwa babyibushye usanga bibaza amajipo ya droite bakwambara akababera,cyane cyane mu gihe bagiye ku kazi.Nyamara hari amajipo ajyanye n’amashati ya blouse ababera cyane bitewe n’uburyo babijyanishije n’imiterere yabo.

Umugore cyangwa umukobwa ubyibushye cyane iyo yambaye ijipo ya droite agatebezaho ishati ya blouse itamwegereye cyangwa se ntatebeze ahubwo agashyiraho nk’agakandara gato hejuru ya blouse,aba yambaye neza. Reba ifoto:

Hari ubwo kandi wakwambara ijipo ya droite igera mu mavi,ugashyiraho ishati ya blouse y’amaboko magufi ukayitebeza,maze ukarenzaho agakote kakwegereye. Reba ifoto:

Ushobora no kwambara ijipo y’amabara ya droite ukarenzaho ishati ya blouse irekuye y’ibara rimwe mu y’ijipo kandi idafite amaboko,nabwo usanga umuntu munini bimubera cyane. Dore ifoto:

Umukobwa cyangwa umudamu munini kandi ashobora kwambara ijipo ya droite yo mu bwoko bwa gapira n’ishati ya blouse y’amaboko maremare,hanyuma agatebeza akaba aberewe. Dore ifoto:

Inkuru yamamaza
photos: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.

  • Izindi Nkuru