Kwanga kuryamana n’abasore bituma tutamarana kabiri

Yanditswe: 09-08-2016

Umukobwa ufite imyaka 32 y’amavuko yibaza impamvu abasore bose batangira gukundana bagahita bamusaba ko baryamana yabyanga bakabivamo.

Yagize ati : “ Mfite imyaka 32 kuva cyera nifuzaga gukundana n’umusore unkunda by’ukuri ariko na nubu ntawe ndabona kuko uje wese aba yifuza ko twaryamana gusa.

Ubwo nari mfite imyaka 20 ndangije amashuri yisumbuye nibwo natangiye gukundana mu buzima bwanjye. Umusore twakundanye bwa mbere yigaga muri kaminuza ngira amahirwe nanjye mbona buruse nza kumusanga kuri kaminuza yigagaho. Ngeze ku ishuri uwo musore yahoroga yifuza ko namusura aho yakodeshaga ariko nkumva mfite ubwoba.

Yakomeje kuntitiriza ndemera njyayo. Uwo munsi yahise ansaba ko turyamana ndabyanga. Natashye yarakaye musabye imbabazi arabyanga ngo ntiyarazi ko ndi umuturage. Naramuretse nikomereza ubuzima kuko numvaga ntashaka umuntu watuma ubuzima bwanjye bwangirika.

Ngeze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza nabwo nabonye undi musore ukuze, ndavuga nti uyu we afite gahunda ntabwo aje kuntesha umwanya. Gusa nawe twamaranye amezi abiri gusa atangira kunsaba ko twaryamana. Nawe naramuhakaniye ariko nkibwira ko wenda tuzakomeza tugakundana tukazanabana.

Maze kumuhakanira nka gatatu yatangiye gucika intege akambwira ko ubwo mfite abandi turyamana, ngo nta mukobwa wiga muri Kaminuza ukundana n’umusore ntamuhe. Uwo nawe nabonye aricyo cyari kimuzanye ndamureka iby’ubucuti bwacu bihagarara tumaranye amezi atandatu gusa.

Naratuje ndakomeza ndiyigira kuko numvaga uko byagenda kose nta muhungu nzemerera kuryamana nawe ntararushinga. Ndi gusoza kaminuza naje gukundana n’umusore w’umurokore twasengeraga mu itorero rimwe nawe muha icyizere cyose kuko numvaga we atazazana ibyo kuryamana. Gusa nawe naje gutungurwa no kubinsaba ndetse we yashatse no kumfata ku ngufu biranga. Kuva icyo gihe abigerageza ntitwongeye kuvugana nahise numva muzinutswe. Na nyuma yaho yaje kunsaba imbabazi ndamwangira kuko nabonaga tutashobokana.

Aho ndangirije kaminuza noneho nahuye n’abagabo bafite abagore gusa ku buryo wagirango nibo banterereje. Uwo nabonaga wese narapererezaga nkasanga afite umugore cyangwa se nawe akabinyibwirira.

Nahise numva ibyo gukunda mbivuyemo nigira mu byo gushaka imibereho no kurihira barumuna banjye ngo bige kuko iwacu nta bushobozi bari bafite nanjye mbanza kwiga masters.

Ubu ikibazo mfite nabwo nuko umusore dukundanye yadukana ibyo kunsaba ko twaryamana. Ndibaza nti ko nta musore ndakundana nawe utagamije ko turyamana gusa, abasore bose niko bateye ?

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Komera pte soeur, icyo nicyorezo nanjye narumiwe wagira ngo uri kuvuga ibimbaho, cyakora ntangajwe nabo bagutesha umutwe barubatse izabo ukiri umukobwa, nari nzi ko ari abasa nanjye gusa bibaho kuko jye wenda bansuzugura kuko ndi fille mere, ubu 40ans ndayikozaho imitwe yintoki, jye nkumuntu maze kwiheba neza neza ariko nkibuka ko Uwiteka ahari kdi adukunda akaba anadufitiye imigambi myiza, " ngo niba atarabuze kuduha umwana we wikinege ngo aducungure, yabura ate kumuduhana nibindi byose ?" nkeka ko isaha y’Imana itaragera ariko natwe turusheho gusenga amasengesho arimbura ibihome satani yafungishije imigisha yacu.
    Komera ntugacike intege na gato, kuryamana nawe sibyo bivuga urukundo kuko najye inda natewe nayitewe nuwanyumvishaga ko ankunda kdi tuzabana ariko tumaze kuryamana ngatwita yaranyitakanye. Kuryamana numuhungu sicyo cyerekana ko umukunda, kdi ubusambanyi nicyaha Imana yanga urunuka kdi gifunga imigisha myinshi, komera ihangane Uwiteka arahari, ntibyoroshye nicyorezo cyateye nabitwa abakristo kdi ntibikwiye.

  • abasore bose siko bameze iyaba wari uzi ko nabasore bazi ko abakobwa baba ari uko bari gusa niba ibyo uvuga ari ukuri waba uri umukobwa mwiza icyazakumpa cyangwa Imana ikazaguha umusore ufite gahunda yo kubaka urugo kandi ataryarya atari ni uwi ingeso mbi.

  • birababaje ark nimba ukijijwe byukuri uzakomeze usenge Imana izakuremera ugukwiriye gusa iyo ni na karande uzaze mumurage wabera bagusengere ubohoke cg umenye impamvu yabyo ujye wumva radio umucyo kuwa kabiri saa tatu za mugitondo no kuwa gatanu saa tatu zijoro nanjye narahabohokeye byaribimeze nkibyawe ark ubu ntacyibazo mfite urakoze

  • Hhhh ! Wamukobwawe. Nawe Wasanga Utari Shyashya Ubwose Urimwiza Bingana Iki ? Ubuse Niwowe Mwiza Gusa Uruta Abandise ? Nawe Bakwitondere Wasanga Muhura Wiyambitse Ukuntu Bikabaviramo. Gucyeka Icyuricyo. Ahubwo Abose Ntanumwe Ugukunda.

  • Ni dange ? Ariko banza nawe bagukekamababa bitewe nukobakubona cg ukaba utubeshye ubaha nyuma ukabireka ? Uri isugise ? Nimba uriyo uzibere ma nsela kuko uramutse ubeshye uwomuzabana akakuvumbura nyuma mwabana nabi rebakure umaze gukura

  • mushiki wacu mbanje kugushimira cyane kwihangana wagize muribyo bigeragezo byose waciyemo lmana iguhe imigisha cyane
    ubu niminsi yanyuma tugezemo ariko komera kuwo wamenye lmana ntabwo yakwibagiwe izaguha umusore mwiza ugukwiriye ikubakire urugo rwiza lmana ikomeze ikube hafi thx.

  • komera kubusugi bwawe wirinde abagutesha umutwe uzabona umugabo

  • Humura abasore bose ntabwo ariko bameze.njye ndagushigikiye pe.uzakomeze wihagarareho rwose ujye usenga Imana cyane.icyo kigeragezo cyo gusambana nukomeza kugitsinda Imana izaguha umusore mwiza utarigeze nawe asambana.naho abakubwira ko uri umuturage ubihorere.njye ubikubwira natandukanye nabasore 4 bose dupfa ko bansabye kuryamana.nyuma Imana yampaye umusore mwiza ukijijwe byukuri pe .dukora ubukwe bwiza icyo gihe nari mfite imyaka 35.ubu dufite abahungu 2 beza cyane.humura komera utiyandarika mu basore babasambanyi buzuye hanze aha.Imana izaguha uwawe mwiza.

  • ijambo ry’imana riravuga ngo "ntiyabinaniwe ni isaha itaragera" komera kandi ukomeze kwihangana uwawe arahari kandi ibyiza biri imbere.

  • Ihangane ,ariko uzajyakumubona waguye kuziko, kuko turimubihe byanyuma, abasore benshi kandi tutirengagije ninkumi basigaye baramenyereye sex before marriage kburyo kubibakuramo bigoye, kuko umusore ashobora kuryamana nabakobwa nka bane waza uru wa 5 akagirango nawe nuko wakwanga ati ubu avuye ahandi yabirambiwe rero nawe uri mukuru wihitiremo inzira ugukwiye, kuko ibyo tukubwira aha ntakuri kurimo burimuntu afite inzira yanyuzemo kugirango yubake urugo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe