Abana be ntibashaka uwo bagiye kubana

Yanditswe: 28-07-2016

Umubyeyi w’abana babiri aragisha inama kuko abana yabyaranye n’umugabo wa mbere badashaka ko yongera gushaka undi mugabo.

Yagize ati : “ Ndi umubyeyi ufite abana babiri ariko papa wabo yitabye Imana nijye ubarera njyenyine. Ikibazo mfite nshaka ko mwangiraho inama nuko ubu numvaga igihe cyo kongera gushaka undi mugabo kigeze ariko abana bo ntibashaka uwo mugabo ngiye kubana nawe.

Muri make ikibazo cyanjye giteye gitya :

Abana banjye babiri b’abakobwa ndabakunda cyane. Papa wabo yabansigiye ari bato umwe afite imyaka ine undi afite umwaka umwe n’igice. Narabareze barakura ubu bose biga mu mashuri yisumbuye. Umukuru ageje imyaka 15 umuto afite 12.

Nakomeje kubaho njyenyine nkumva bingoye ariko mbanza kwihangana kuko nagombaga kwitonda mu guhitamo. Igihe cyarageze mbona uwo umutima wanjye wishimiye unyemerera kuzankundira abana nubwo we nta bandi bana yigeze abyara kandi twese turacyari bato. Umukunzi wanjye we afite imyaka 40 naho njyewe mfite 38.

Tumaze gutekereza ibyo kubana nabiganirije abana ngo numve icyo babitecyerezaho dore ko bamaze gukura.

Abana bose bahise bantera utwatsi, baranyamagana ngo nta mugabo wundi bakwemera ko abarera. Kuva nabibabwira barandakariye iyo ngeze mu rugo banga kumvigisha, ku buryo ubona ko bahise bagira ihungabana rikomeye.

Ubu rero ndikwibaza nkumva nabuze icyo nkora. Umusore twari tugiye kubana ndamukunda pe, numvaga agiye kunkiza agahinda kose nagize ko gupfakara nkiri muto nkaba indushyi. Ku rundi ruhande ariko na none abana banjye ndabakunda numva ntakora ikintu badashaka ngo mbabaze.

Nabasabaga ko mwangira Inama.

Agasaro.com

Ufite ikibazo wifuza kugishaho inam, watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Umva rero wa mu maman we, aho wakuye abo bana kandi uri wenyine niho hari hagoye, none niba igitekerezo cyawe cyo gushaka bataracyakiriye n`ushaka ubyihorere hato ejo uwo mugabo wawe atazanabafatanya bikagutera intimba kurushaho. Nange mfite ikibazo kijya gusa n`icyawe ariko iyo ntekereje gushakana abana b`abakobwa umutima urandya pe, Jye ndumva wabyihorera ugasenga Imana ikagukomereza ubuzima n`ubw`abana. Ibindi ukabyihorera erega ngo umubyeyi agomba kwitangira abana be nk`uko Kristu yitangiye itorero.

  • Umva rero wa mu maman we, aho wakuye abo bana kandi uri wenyine niho hari hagoye, none niba igitekerezo cyawe cyo gushaka bataracyakiriye n`ushaka ubyihorere hato ejo uwo mugabo wawe atazanabafatanya bikagutera intimba kurushaho. Nange mfite ikibazo kijya gusa n`icyawe ariko iyo ntekereje gushakana abana b`abakobwa umutima urandya pe, Jye ndumva wabyihorera ugasenga Imana ikagukomereza ubuzima n`ubw`abana. Ibindi ukabyihorera erega ngo umubyeyi agomba kwitangira abana be nk`uko Kristu yitangiye itorero.

  • Ibyo Gloriose akubwiye nibyo pe, ntampamvu yo gushakana abana bakuru enplus b’abakobwa, umugabo ni umwana w’undi ashobora kugufatanya n’abo bana bikakuviramwo ihungabana ukazicuza bitagikunze. Rera abana usaba Imana ibakuze.

  • UMVA MAMAN SINAVUGA NGO NKUBUJIJE GUSHAKA GUSA USENGE UBYEREKE IMANA YO IZAKWEREKA ICYIZA KANDI ABE ARICYO UZAKORA, NAHO WOWE KWIYOBORA ABANTU BARAHINDUKA USHOBORA GUSANGA MUBANYE EJO AGATANGIRA NO GUTERETA ABO BANA BAWE IBY’ABAGABO NTIWABIMENYA ,WOWE SENGA KANDI USABE IMANA KUGUKOMEZA IGIHE CYASHIZE NICYO CYARI GIKOMEYE RERO NTIWIBABARIZE ABANA KUKO ABANA BARAVUNA NDETSE NKEKA KO AHO UBAGEJEJE AHO BITARI BYOROSHYE ARIKO IBISIGAYE WIRINGIRE IMANA IZAGUFASHA NTAWAYIRINGIYE NGO AGIRE ICYO AKENA MURAKOZE

  • UMVA MAMAN SINAVUGA NGO NKUBUJIJE GUSHAKA GUSA USENGE UBYEREKE IMANA YO IZAKWEREKA ICYIZA KANDI ABE ARICYO UZAKORA, NAHO WOWE KWIYOBORA ABANTU BARAHINDUKA USHOBORA GUSANGA MUBANYE EJO AGATANGIRA NO GUTERETA ABO BANA BAWE IBY’ABAGABO NTIWABIMENYA ,WOWE SENGA KANDI USABE IMANA KUGUKOMEZA IGIHE CYASHIZE NICYO CYARI GIKOMEYE RERO NTIWIBABARIZE ABANA KUKO ABANA BARAVUNA NDETSE NKEKA KO AHO UBAGEJEJE AHO BITARI BYOROSHYE ARIKO IBISIGAYE WIRINGIRE IMANA IZAGUFASHA NTAWAYIRINGIYE NGO AGIRE ICYO AKENA MURAKOZE.

  • Nanjye ndumva yabireka. Ubu Imana izamufasha aho yamukuye niho hakomeye yi kwibabariza Abana rwose.

  • Ariko jye ndumva ntabyumva kimwe na bagenzi banjye.Birumvikana bafite impungenge z’umugabo ugiye kwinjira mu buzima bwanyu ariko nta shingiro bafite. Ni ukwikunda (egoisme ) y’urubyaro. Warabareze n’ubwo batarakura ariko waravunitse kandi ntacyo bakuburanye witaye kuri buri besoin yabo. Kuki badashaka kumva wowe besoin zawe ? Non non. Ntabwo aribo bategeka ubuzima bwawe kuko ejo n’ejo bundi mu myaka 8 gusa baraba bo bagusize kandi ntuzabagarura kubera ko ari ubuzima bwabo yewe ntuzanababuza gukunda uwo bashaka ngo babikwemerere.

    Ubuzima ni ubwawe decision ikwiye kuba iyawe, sacrifice wakoze yari ikenewe kandi warihanganye bihagije. Impamvu mumuha z’uko umugabo azamufatanya n’abana ndumva ariwe uzi umukunzi kuturusha ariko kandi kami ka muntu ni umutima we ntibivuga ko abagabo bose barwaye iyo ngeso.

    Ganiriza abana bawe ubasobanurire imvune wahuye nazo mu buzima bwa wenyine n’umunezero uterwa no kubona uwo mufatanya urugendo. Uzabe ferme ntuzababwire nk’ubasaba uruhushya bamenyeshe ko wabitekerejeho ugasanga aribyo ushaka kandi ko utazareka kubakunda nk’umubyeyi. Bahe urugero rw’uko mu myaka mike buri wese azajya muri gahunda z’ubuzima bwe ugasigara wenyine kandi wakabaye ufite umugabo wikundiye mufatanyije ubuzima. Niba ukunda uwo mugabo nawe ukabona agukunda koko ntucike intege fata ubuzima bwawe mu ntoki.

  • Lily ndagushimye uvuze neza.Wa mubyeyi we reka nkwibwirire njye ibi ndabizi neza izi nama urimo kugisha narazigishije bose bantera utwatsi njye ubwanjye namenye icyo ngomba gukora kuko bamwe muri aba ntabwo bazi gupfakara uri inkumi uburyo bimeze ndetse ntibatekereza nyuma yaho uko bizagenda yewe ntibazi n’umutwaro wo kwibana n’ibisitaza wikoreye k’umutima utagira uwubwira.ntibazi agaciro k’umugabo kuko ntibaramubura ngo bumve.Mwa ba damu mwe iyo umugabo mubanye nabi ushobora kuvuga uti arutwa no gupfa ariko iyo apfuye urumirwa.Rero niba utabizi nshuti abana barafuha bikomeye ntibashobora kwemera ko ushaka undi banezerewe ariko uko ni ukwikunda ntabwo abana basimbura umugabo na rimwe.

    Njyewe rero narababwiye nti ngomba gushaka kd nzakomeza inshingano zanjye kuri mwebwe,nyuma y’imyaka 9 nongeye gushaka ubu imyaka 2 irarangiye nabyaye bucura ubu n’amahoro n’amahirwe iwanjye ureke amazina banyitanga ntazi.(indushyi,indaya.umupfakazi,igishegabo ibi byose kubinyita suko ariko narimeze. muri ubu buzima nabonye ko umugabo=agaciro.Rero kubyanga kwabo ntibikubuze kuko nkanjye ubu mbabona igihembwe kirangiye ejo bazajya muri kaminuza njye mbabona igihe ntazi bizarangira bashatse izabo.so igikenewe s’ukwigira igitambo ahubwo n’ukureba kure ugafata umwanzuro uhamye.Komeza gahunda yawe nshuti bazageraho batuze ibyo kuvuga ngo umugabo azagutungana nabo simbitinzeho kuko ufite iyo ngeso ntiwayimucaho aba ar’umurwayi nkabasambana n’abakozi bo murugo cg abacana inyuma abandibagafata abana k’ungufu.Courage rwose pe.

  • abana bawe uzababwire ko uwo mugabo ataje gusimbura se kandi ko ari we umutima wawe wahisemo.
    Ntabwo aribo bagomba kuyobora ubuzima bwawe. Niba warafashe igihe ukaba ubona umugabo wamwizera uzamushake. Abana bawe ntugomba kubasaba uruhushya ugomba kubamenyesha ko igihe kigeze ngo ushake uwo muzakomezanya ubuzima. Cyane ko bari hafi yo gutangira kuva mu rugo. uzababaze niba batazajya kwiga kure, niba nabo batazashaka mpaka utabarutse. Nibabyemera bakabisinyira ubwo muzagume gutyo.

    Abagukura umutima ngo ntiwashakana abana babakobwa sinzi ibyayo. ariko naryo ubwaryo ni ihungabana. Kuko nta mpamvu yo gucira urubanza umuntu ku cyaha atakoze, abagabo bose si bamwe. kuko mwagize amateka arimo abagabo batari abo kwizerwa ntibivuga gushyira bose mu gatebo kamwe.

    Gusenga byo ndabyemera kugira ngo Imana igufashe guhitamo umugabo uzagukundira abana nawe ubwawe akagutetesha.
    Abana bawe uzabaganirize ubabwire ko wizeye ko wabareze neza, ko wumvaga utarabigishije kwikunda bigeze aho,ko uzitwara nabi kubera ko washatse umugabo ngo araguhima cg se arakubabaza ariwe uzirengera ingaruka zabyo nyuma. Uzababwire ko mu buzima abantu bakenera abandi kandi ko urukundo r’umwana numubyeyi atari rwo rw’umugabo n’umugore.
    uzababwire ko wabatoje kubaha kandi ko ubitezeho ko bazubaha uwo mugabo nkumugabo washatse kandi nkumuntu wese nkuko wabibatoje.
    Ubundi mubyeyi wakoze ibyo benshi batari gushobora ahasigaye igihe kirageze ngo ubeho ubuzima bwawe. Ngo uryoherwe n’urukundo imibabaro ishire.

  • Ndabaramukije,

    Nanjye ndumva nagira inama uyu muvandimwe.mu buzima habamo byinshi bibabaza muntu yabigizemo uruhare cg atabigizemo uruhare.uko bigaragara warababaye mu myaka mito yo kuryoherwa n ubuzima.niba rero ugize amahirwe yo kongera gukunda no gukundwa, ndumva ayo mahirwe utayitesha. abana uzakomeza ubaganirize buhoro buhoro, ubahe n abandi bantu wizeye nabo babaganirize babumvishe ikiza cyo kugirango nawe unezerwe mu buzima. kuko nawe ukeneye kunezerwa, ukagira uwo mufatanya urugendo muri iyi si. ejo ejobundi abana bawe nabo bazigira muri gahunda zabo z ubuzima.bazajya muri za kaminuza, cg nabo bashake, n izindi mpamvu zitandukanye zizatuma wisanga wenyine munzu.birakwiye rero ko ushaka uburyo bwose bwatuma bakubohora nawe ukiberaho.ikindi nubwo washaka batabyifuza, uko bazagenda bakura bazagenda bakumva. buriya hari byinshi batarasobanukirwa mu buzima.ikibazo cyaba ari uko usanze uwo mukunzi wawe afite parapara.naho ari umuntu ufite urukundo n intego yaguhoza amarira kandi akagukundira n abana.warabitangiye bihagije, kandi umubyeyi nyamubyeyi ntagihe atitanga, ariko ntiburenganzira bafite bwo kukubihiriza ubuzima.Hamwe no gusenga Imana izabigufashamo.nkwifurije amahirwe masa

  • Njye ndumva wakwikorera ubuzima bwawe n uwo mukunzi wawe, abana nibakura bazagenda babyumva.ibyo bari gukora byitwa kwikunda( egoisme).ni ibisanzwe bumva ntawajya mu kigwi cya se, ariko igihe cyahise twese tuziko kitagaruka.ejo cyangwa ejobundi bazakura bajye mu byabo cg izabo, witesheje amahirwe rero yo kongera gukundwa no gukunda ni wowe wazabihomberam,wisanze uri wenyine mu nzu. gusa uzabanze usenge unashishoze urebe ko uwo mukunzi wawe nawe adafite parapara. niwumva muhuza rwose nkwifurije amahirwe.igihe wifashe n icyo wababayemo birahagije.ntawakuveba n abo ni uko ari abana.

  • Njye ndumva wakwikorera ubuzima bwawe n uwo mukunzi wawe, abana nibakura bazagenda babyumva.ibyo bari gukora byitwa kwikunda( egoisme).ni ibisanzwe bumva ntawajya mu kigwi cya se, ariko igihe cyahise twese tuziko kitagaruka.ejo cyangwa ejobundi bazakura bajye mu byabo cg izabo, witesheje amahirwe rero yo kongera gukundwa no gukunda ni wowe wazabihomberam,wisanze uri wenyine mu nzu. gusa uzabanze usenge unashishoze urebe ko uwo mukunzi wawe nawe adafite parapara. niwumva muhuza rwose nkwifurije amahirwe.igihe wifashe n icyo wababayemo birahagije.ntawakuveba n abo ni uko ari abana.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe