Umugabo yashatse gufata ku ngufu umwana barera

Yanditswe: 26-07-2016

Umusomyi w’agasaro wifuza ko abandi basomyi bamugira inama yatwandikiye ikibazo cye agira ati :

“Ndi umubyeyi ufite abana batatu n’umugabo. Nari nfite ikibazo nshaka kugirango mungire inama ariko mudatangaje amazina yanjye.

Muri make tubanye neza n’umugabo nkaba nari nfite umukobwa ndera, muri ino minsi andegera umugabo ko ashaka kumufata, mbega byose arabimbwira nsa nkubiciramo amarenga umugabo none umugabo yarakaye yantutse ngo ndamuhimbira nagirango mungire inama y’icyo nakora kugirango umugabo yihane kandi tugire amahoro merci’

Uramutse wifuza kugisha inama abasomyi b’agasaro cyangwa se ufite ubundi buhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Uwo mwana angana ate ? Amaze iwanyu igihe kingana iki ?
    Iki ni icyaha gihanirwa n’amategeko niba koko aribyo ugomba kurengera uwo mwana. ibyo si ibintu byo kwihana gutya gusa. Ni ingeso mbi ni ubwicanyi.

    - umugabo wawe uramuzi uzi niba asanzwe ari umuhehesi. Niba kandi adafata uwo mwana murera nkuwanyu ( sinzi niba umwana amwita papa) ntabwo ushobora kumva ko azihana akareka gushaka kwangiza umwana.

    - wakoze iperereza neza ngo umenye niba uwo mwana atabeshya ? Hari abana bagira ingeso mbi, akaba afite icyo agamije niba umugabo wawe amukarira cg se ntamufate nkabana Banyu. Muri make kuvangura no gusumbanisha abana mu rugo ni ikintu kibi gishobora gutuma umwana nawe ashaka kwihimura. Wenda ni bagenzi be bamugiriye iyo nama mbi ariko ugomba kubanza ukamenya niba koko ibyo avuga aribyo.
    Hari nubwo mwembi mwaba mufata umwana neza ariko akaba ari umwana udashobotse. Ibi nabyo bibaho muri icyo gihe uwo mwana azagomba kubavira mu rugo kuko yazaba intandaro yibibazo byinshi mu muryango.

    None rero menya ukuri n’imvano yibyo bintu ubundi umenye icyo ukora. Niba mufata uwo mwana nkabanyu ukazasanga umugabo ashaka kumufata ku ngufu uzamuhunge kuko nabo mwabyaye azabafata ku ngufu nibakura. azaba ari umurwayi wo mu mutwe. Ndetse ufite inshingano zo kumushyikiriza ubuyobozi nta kureba ngo ni umugabo wawe. Niba yabikora mu rugo yabikora no hanze wenda hari utundi dukobwa yamaze guhohotera. Ugomba gukuramo amarangamutima ugakora igikwiye

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe