Umwana arera yamuzaniye umugisha mu rugo

Yanditswe: 25-07-2016

Umubyeyi witwa Kwitonda Thacien,utuye mu karere ka Rulindo asanga kuba yarakiriye umwana muto mu muryango we akamurera ari umugisha mu rugo rwe kandi ni n’umugisha kuri uwo mwana kuko yabonye ababyeyi bamwitaho.

Kwitonda ati;’’ubwo nari maze gushyingiranwa n’umugore wanjye tumaranye amezi atatu,twagiye mu misa gusenga maze twumva itangazo mu kiriziya ko hari abana b’imfubyi baba mu bigo by’imfubyi bakeneye ababyeyi babarera,binyuze muri gahunda ya Tubarere mu muryango.

Nkimara kumva iryo tangazo,nahise numva umutima unyemeza ko natwe tugomba kwakira umwana mu muryango wacu,maze mpita mbibwira umugore wanjye twari twicaranye nawe ambwira ko yahise abitekereza,nuko duhita twiyemeza kumusaba.

Twasabye ko baduha umwana w’umukobwa maze bamuduha afite imyaka 6.Ku munsi wa mbere aza kudusura kugira ngo arebe umuryango azaza kubamo,yatashye atabishaka kuko yari yatwishimiye cyane kandi natwe twamukunze maze bamusubiza mu kigo ababaye cyane.

Igihe cyo kujya kumuzana mu rugo yarishimye bigaragara,tubona ko aho yari ari atari afite umunezero nk’uwo yagize icyo gihe.Akigera mu muryango,yatangiye kuduhamagara papa na mama kuko yumvaga ko abonye ababyeyi,atwisanzuraho tubona ko afite umunezero mwinshi.
Nyuma y’igihe gito amaze kumenyera yajyaga yicara akatuganiriza akatubwira ngo ntashobora gusubira mu kigo aho yarererwaga,ngo nta nubwo ashaka kuzajya kubasura.

Twaje no kwibaruka umwana,maze uwo twareraga aramwishimira cyane abona ko ari umuvandimwe,aramukunda, akamurera ndetse n’iyo twagiye gusura ababyeyi bacu aba azi ko tuba tugiye gusura kwa sekuru na nyirakuru.

Kugeza ubu uwo mwana turera afite imyaka umunani naho uwo twabyaye afite umwaka umwe n’igice,ariko mbona turi umuryango wishimye cyane, ariko kandi nkashimishwa cyane n’uburyo uwo mwana aba yisanzuye mu rugo akina n’uwanjye,anyita papa n’umudamu wanjye akamwita mama.’’

Kwitonda avuga ko uwo mwana yamubereye umugisha cyane,ndetse akaba akangurira n’abandi bafite umutima wo gufasha ko bakwakira abana nkabo b’imfubyi nabo bakabona umunezero wo kurererwa mu muryango.

Kugeza ubu abana 1208 babaga mu bigo by’imfubyi nibo batarabona imiryango ibakira,naho abagera kuri 69% by’abana bose babaga muri ibyo bigo bamaze kubona imiryango babamo.

agasaro.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.