Umugabo we ntashaka ko atunga telefoni

Yanditswe: 12-07-2016

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza ritera imbere niko usanga n’amakimbirane yo mu ngo ashingiye kuri iryo koranabuhanga akomeza kwiyongera. Umubyeyi w’abana bane utarashatse ko amazina ye atangazwa nawe yagezweho n’ingaruka z’ikoranabuhanga mu rugo rwe kugeza ubwo umugabo ahitamo kumukura ku gutunga telefoni burundu.

Yagize ati : “ Maramye imyaka isanga cumi n’itanu n’umugabo wanjye ariko mu buzima bwe ntiyigeze angirira icyizere na rimwe kandi ntacyo mba ntakoze ngo angirire icyizere.

Usanga afuha bikabije kandi rwose aba ankekera ubusa ntabwo natekereza kumuca inyuma kuko ndakijijwe.

Tukirambagizanya wasangaga atanyizera agahora antuka dupfa ubusa, yambura kuri telefoni kantuka cyane. Ibyo narabyihanganiye nibwira ko bizashira kuko nta kindi kintu kibi nabonaga mushinja.

Tumaze kubana nabwo yakomeje kumfuhira cyane nataha agahita ajya muri telephone akareba abantu bose twavuganye. Naramuretse akajya abikora kuko numvaga ntacyo umutima wanjye unshinja. Gusa yaje kujya antuka igihe cyose abonye ko navuganye n’umuntu w’umugabo niyo yaba ari uwo dukorana.

Ubu rero muri iyi minsi aho whatsapp zaziye nabwo yakomeje gukuka umutima ku buryo hari ubwo yatahaga agasinzira ari uko amaze gusoma mesaje zose nandikiranye n’abantu bose uwo munsi. Naramuretse nabyo akajya abikora kuko namuganirije kenshi ariko nkabona ko ariko ateye adashaka kubireka.

Mu cyumweru gishize rero naje kwandikirana n’umuntu w’umugabo mesaje twandikiranye nza kuzisiba ntabishaka ariko bikaba bigaragara ko twigeze kwandikirana. Ibyo sinari nabyitayeho nta nubwo narinzi ko nazisibye. Ngeze mu rugo rero yaje kujya muri telefoni nk’ibisanzwe njye ngeraho ndasinzira aza kubona ko hari umuntu twandikiranye nkabisiba ibiganiro twagiranye. Ubwo byakubiteyeho ko nari natashye ntinze kubera akazi kenshi akanga kumva ubusobanuro bwanjye ahubwo we ahita yemeza ko uwo muntu ariwe twari turi kumwe.

Umugabo wanjye ni umuntu ugira umujinya wa hafi cyane ku buryo yanagubita aguhora ubusa. Ubwo nagiye kumva numva arankanguye abimbajije musaba ko yareka nkaza kubimusobanurira mu gitondo yashize uburakari.

Yarabyutse ajyana telefoni yanjye muri tuwarete ayitamo agarutse arambwira ngo azongere abone icyo nirirwa nteretaniraho. Kuva uwo munsi yaranyihangangirije ngo nzangera gutunga telefoni irimo whats app ari uko ntakiri umugore we.

Kureka telefoni mba numva ntacyo bintwaye ariko na none nkabona akomeza kupfata nk’igikoresho mu buryo bukabije. Nta bureganizra na buto ngira mba numva meze nkufungiye ahantu. Nakoze ibyo nshoboye byose ngo umutima we utuze tugire urugo rwiza ariko byaranze pe.

Mungire inama namwe y’icyo nakora ngo umugabo wanjye anyizere.

Ibitekerezo byanyu

  • uzatumize umuryango mubiganireho bahari bamugirinama iryonihohoterwa natisubiraho uzihangane utungiyo itagira watsapu umusejyere imanizamuhindura ukomezewihangane kwihangana bitera kunesha.

  • ihangane ncuti, komeza utunge iyo itarimo whatup kuko abagabo benshi barayanga,azageraho akugarukire.umusengere cyane kandi ntibitume usenya NGO ni phone.

  • sha pole sana sha abagabo bacu bakeneye delivrance erega abo ni abadayimoni babikora. yewe ndumiwe koko nari nzi ko arijye njyenyine ibi bintu bibaho pe

  • Intwaro ya 1 ni ugusenga, izo characteres zahindurwa n’Imana yo mu ijuru yonyine. senga cyane kandi umwerere imbuto, uzamusabe ko wagura telefoni idafite whats app, niba atarabyemera banza usenge, hazaba impinduka iri positive. Mugandukire muri byose.

    Nta na kimwe Imana idahindura, byizere ! N’uwo mugabo wawe Imana yamuhindura kandi ikabaha kubana amahoro.

    Be blessed !

    AL.

  • mureke abanze atuze,hashire nkamezi runaka, urebe niba koko ayo makimbirane aterwa na telephone,
    nubona bikomeje uzamenye ko ariko ateye ! ariko nubona mumeranye neza, muzabiganireho ubundi whatsup uyireke ujye utunga iyitaba niyihamagara gusa,knd ujye usenga cyane kuko IMANA niyo ishobora byose courage mama.

  • mureke abanze atuze,hashire nkamezi runaka, urebe niba koko ayo makimbirane aterwa na telephone,
    nubona bikomeje uzamenye ko ariko ateye ! ariko nubona mumeranye neza, muzabiganireho ubundi whatsup uyireke ujye utunga iyitaba niyihamagara gusa,knd ujye usenga cyane kuko IMANA niyo ishobora byose courage mama.

  • Ahubwo buriya ibyo agutekerezaho ni byo akora uzarebe neza !! Imana iguhe imbaraga zo kwihangana.

  • Imana igufashe ni ukuri uravunika. Ahubwo buriya ni we uguca inyuma.Umuntu ufuha gutyo akenshi yumva ko ibyo akora n’abandi ari uko.

  • Yewe ntibyoroshye kuko nanjye kubyihanganira byarananiye numva ngiye gusara kubera kwitwa indaya kdi ntaramuca inyuma agahora ambuza amahoro kubera gusoma message agahinduramo ibyo atekereza akiyumvisha ibyo niriwemo. Gusa Imana nidutabare pe narinziko arinjye njyenyine ndumiwe

  • uwo mugabo wawe yarize ? buriya kwiga ni byiza cyane. ubwo n’ubujiji bukabije

  • abo baba bafite icyo twakwita delire de jalousie ! ntabwo ikibazo ari wathup ikibazo nuburwayi bwo gufuha afite niyo bitaba phone, uwo ari muri babandi bakubarira iminota yo kuva kukazi, akubarira iyo kuva gusenga mwisoko nibindi.. utasura mugenzi wawe, mwahura numugabo wamusuhuza bikaba ikibazo, abo nibamwe baca namafoto yakera wifotoje uri kumwe nikitwa umusore mbene ibyo nuburwayi. Inama nakugira uwo avurwa no kutamwemerera ko akugira nkumucakara kuko plus akubuza uburenganzira bwawe ukamwemerera ageraho agakabya niho ava anagukubita, nkunzeko wabivuze uti tukira nabafiance yakuburaga kuri phone agatongana, buriya iyo uza kumubwira uti phone niyange siwowe tuyivuganiraho gusa aba yaragenjeje make, fatiraho bigeze ubu rero ugure indi phone icyo ubona ukora kitanyuranije nishingano zawe zurugo umwumvishe ko akurengerera unamubwire ko uri umugore we utari umwana niba ari uwuhinduka azagenda agabanya,

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe