Yabyaye neza nyuma yo kubagwa kabiri

Yanditswe: 29-06-2016

Iyo umuntu abyaye bwa mbere bamubaze usanga akenshi ahita yumva ko n’abandi bana bose bazakurikiraho azababyara abazwe. Uyu mubyeyi waduhaye ubuhamye nawe avuga ko ubwo yari amze kubagwa kabiri yumvaga bidashoboka ko yazabyara neza ariko byamubayeho mu bintu atatekerezaga.

Yagize ati ; ‘ ndi umubyeyi w’abana batatu,babiri ba mbere nababyaye bambaze uwa gatatu mperutse kubyara we avuka binyuze mu nzira zisanzwe batambaze.

Ubwo nari ntwite inda ya gatatu numvaga mpangayitse kuko natecyerezaga kubagwa bwa gatatu nkumva ubwoba buranyishe. Gusa nkuko abaganga babimbwiraga sinigeze ntekereza ko nabyara neza kandi mbere narabazwe.

Igihe cyo kubyara kigeze nagiye kwa muganga mbabwira ko nsanzwe mbyara bambaze nabo batangira gutegura ibikoresho ngo bantabare banatabare umwana kuko nari meze nabi cyane. Mu gihe abaganga bahugiranye mu gushaka ibikoresho numvise aje ndasunika umwana aba aravutse binyuze mu nzira zisanzwe.

Numvise bidashoboka abaganga nabo bahise batangara bareba ko nta kibazo inkovu z’ubushize zaba zagize basanga ntacyo ndetse n’umwana yari muzima nta kibazo yigeze agira.

Akenshi iyi mbibwiye abantu ntibajya babyemera ariko birashoboka cyane. Abaganga bansobanuriye ko kubyara neza nyuma yo kubagwa bishoboka nubwo ari gake gusa mvuga ko ari Imana yikoreye ibitangaza kuko njye nta nubwo nari mbizi ko washobora kubyara neza warabazwe kabiri kose.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe