Girubuntu, yegukanye shampiyona mu magare

Yanditswe: 28-06-2016

Muri shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare yakinwe kuri iki cyumweru, Girubuntu Jeanne d’Arc niwe wegukanye umwanya wa mbere mu rugendo rwavaga Muhanga rwerekeza i Huye.

Ryali isiganwa ryaranzwe no guhangana cyane ku makipe ya Benedicton Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, kuko nibo basaga n’abafitemo umubare w’abakobwa bahangana cyane, nk’uko bisanzwe bimeze kuri basaza babo. Ni isiganwa ryatangiriye mu karere ka Muhanga, saa tatu za mugitondo, berekeza I Huye, ku ntera ingana na 78.3km. Umukobwa umwe dusanzwe dufite uri kandi ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino, Girubuntu Jeanne d’Arc w’i Rwamagana niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa, nk’uko no ku wa gatandatu yari yabasize mu irushanwa ryo gusiganwa n’ibihe (course contre la montre), yari yabereye i Nyamata.

Jeanne D’Arc Girubuntu, yageranye ku murongo na bagenzi be batatu bo muri Amis Sportifs, akoresheje 2h 25’ 40’’, uwa kabiri yabaye Clementine Niyonsaba akoresha 2h 26’ 41’’ naho uwa gatatu aba Beatha Ingabire, wakoresheje we 2h 26’ 42’’.

Girubuntu usanzwe yitoreza mu Busuwisi mu kigo mpuzamahanga mu mukino w’amagare akaba yashimishijwe nuko ikipe yabo ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yabashije kwegukana imyanya ine ya mbere, kandi ko uyu mwenda atwaye mu Busuwisi uzamwongerea agaciro kuri we, cyane ko baba bahitoreza baturutse imihanda yose y’isi.

Source : yeejo.rw

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe