Abazungukazi bafite abagabo b’abaperezida muri Afrika

Yanditswe: 24-06-2016

Buriya koko ngo urukundo nta mupaka rugira, ushobora gukunda umwirabura kandi uri umuzungu, ugakunda uwo mudahuje ubwenegihugu kandi mukabana neza. Kuba urukundo rutagira umupaka rero, byatumye ubu muri Afrika hari abaperezida dusanga bafite abagore b’abazungukazi, gusa usanga ibyo ntacyo bitwaye kuko bitababuza guhagararira abagore b’abirabura nkuko baba babifite mu nshingano.

1. Dominique Folloroux-Ouattara, umugore wa Alassane Ouattara
Dominique, umufasha w’umukuru w’igihugu cya Cote d’Ivoire, ubusanzwe amazina ye ni Dominique Claudine Nouvian. Yavukiye mu gace kitwa Constantine muri Algeria mu 1953. Ababyeyi be bari abayahudi , gusa Dominique we yari afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa kuko ari naho yize amashuri ye ya kaminuza muri kaminuza y’I Paris.

Dominique Folloroux-Ouattara yaje kwimukira muri Cote d’Ivoire we n’umugabo we wa mbere witwaga Jean Fallaroux wigishaga kuri Lycée Technique I Abidjan. Uwo mugabo yaje gupfa mu 1984 amusigira abana babiri. Nyuma nibwo yaje guhura na Ouattara baza gushyingiranwa mu 1991 ubwo Ouattara yari minsitri w’intebe.
Mu bindi, uyu mugore azwiho kuba ari umukrisitu nubwo umugabo we ari umusiramu ndetse akaba akomoka no ku babyeyi bafite imyemerere ya kiyahudi.

2. Sylivia Bongo Odimba, umugore wa prezida wa Gabon
Sylivia Bongo, ni umufasha w’umukuru w’igihugu cya Gabon Ali Bongo Odimba. Sylivia yavukiye i Paris mu Bufaransa mu 1965. Ubwo yari afite amezi abiri gusa nibwo ababyeyi be boherejwe i Douala muri Cameroon kujya gukorerayo. Papa we usanzwe ari umucuruzi ukomeye kuri ubu afite kompanyi y’ubwishingizi muri Gabon yitwa Omnium Gabonais d’Assurances et de Réassurances (OGAR). Mama wa Sylivia witwa Evelyne Valentin yaje kugirwa umunyamabanga wa prezida Bongo.

Ubuzima bwo mu bwana, Sylivia yabubayemo muri Cameroon nyuma ababyeyi baza kwimukira muri Tunisia, bahava bajya muri Gabon ari naho Sylivia yarangirije amasomo ye ya Kaminuza. Mu 1988 nibwo Sylivia yahuye na Bongo baza kubana mu mwaka wakurikiyeho. Kuri ubu bafitanye abana babiri n’undi umwe barera.

Mu 2009 nibwo Ali Bongo yatorewe kuba prezida wa Gabon, Sylivia nawe ahita afata umwanya w’umufasha w’umukuru w’igihugu.

Usibye abagore bafite abagabo bari ku myanya y’ubuperezida ubu, no mu bihe byo hambere hari abaperezida benshi bagiye barongora abagore b’abazungukazi :

3. Edna Clarke, umugore wa kabiri wa Jomo Kenyatta
Edna yabaye umugore wa kabiri wa Jomo Kenyatta wabaye perezida wa mbere wa Kenya, gusa ubusanzwe Kenyatta yari afite umugore w’umunyakenya witwa Grace Wahu. Edna yari umwogerezakazi akaba yarabyaranye na Kenyatta umwana w’umuhungu witwa Peter Magana Kenyatta. Kenyatta yaje no gushaka abandi bagore babiri aribo : Grace Wanjiku na Ngina Kenyatta.

4. Maria Eugenia da Silva, umugore wa prezida wa mbere wa Angola
Maria yavukiye muri Portugal akaba ari umugore wa prezida wa mbere wa Angola Agostinno Neto.

5. Ruth Williams Khama, umugore wa prezida wa mbere wa Botswana
Ruth ni umugore wa Seretse Khama wabaye prezida wa mbere wa Botswana, akaba akomoka mu Bwongereza.

6. Colette Hubert Senghor , umugore wa Leopold Sedar Senghor wabaye prezida wa mbere wa Senegal

7. Viviane Wade, umugore wa Abdoulaye Wade, wabaye prezida wa Senegal

Abo nibo bagore bafite inkomoko hanze ya Afrika ariko abagabo babo bakaba ari abaprezida muri Afrika.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe