Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Byinshi utari uzi kuri Cholesterol

Byinshi utari uzi kuri Cholesterol

Yanditswe kuwa 17-06-2016 Saa 04 : 53

Kuri ubu aho indwara nyinshi zitandura zirimo umutima, kanseri diyabeti n’izindi zikomeje kwiyongera niko abantu bagenda bamenya ibya Cholesterol ariko nabwo usanga hari abatiyisobanukiwe neza.

Ubusobanuro bwa cholesterol

Cholesterol ni intungamubiri umubiri witabaza cyane. Cholesterol ijya gusa n’ibinure, ariko yo ikorohera cyane, iba hose mu turemangingo tw’umubiri. Cholesterol ituruka ahantu habiri : mu biryo ndetse n’umubiri urayikorera ubwawo. Nk’ umwijima ufite ubushobozi bwo gukora cholesterol yose umubiri ukenera ukayigeza mu mubiri binyuze mu maraso.

Umumaro wa cholesterol

Umubiri wawe ukenera cholesterol kugira ngo ubashe gukora imisemburo, vitamine D ndetse n’ibindi bigufasha kugogora ibiryo. Umubiri wawe ufite ubushobozi bwo gukora cholesterol yose ukeneye, ariko inaboneka kandi mu biryo bitandukanye urya

Cholesterol igera mu bice bitandukanye by’umubiri inyuze mu maraso mu dufuka duto twitwa lipoproteins (soma ; lipoproteyine) ; utu dufuka imbere aba ari ibinure naho inyuma ari proteyine, akaba ariho dukura iri zina ryatwo ; lipoproteins.

Habaho ubwoko 2 bwa lipoproteins butwara cholesterol mu bice bitandukanye by’umubiri ; izikoresha uburemere bucye (Low-Density Lipoproteins ; LDL) n’izikoresha uburemere bwinshi (High Density Lipoproteins ; HDL). Ibipimo biri mu rugero kuri buri bwoko ni ingenzi ku buzima bwiza.

Cholesterol mbi n’inziza
LDL niyo izwi nka ‘cholesterol mbi’. Ibipimo biri hejuru cyane kuri ubu bwoko bituma igenda ikipakira mu mijyana ; imijyana ni udutsi duto dutwara amaraso kuva ku mutima ujyana mu mubiri.

HDL yo izwi nka ‘cholesterol nziza’. Ubwiza bwayo buturuka ko itwara cholesterol kuva mu bice bitandukanye by’umubiri iyijyana ku mwijima. Umwijima usohora iyi cholesterol mu mubiri.

Uko cholesterol mbi (LDL cholesterol) igenda iba nyinshi mu maraso niko ibyago byo kurwara indwara z’umutima ziyongera. Cholesterol nziza (HDL cholesterol) uko iba nyinshi mu maraso, niko izi ndwara zijya kure yawe.

Cholesterol mbi nyinshi mu maraso, akenshi abayifite usanga batanabizi kuko nta kimenyetso kiba kigaragaza ko urwaye.

Umwijima ukora cholesterol nyinshi (imbi n’inziza) igihe uriye ibiryo bikungahaye ku binure byuzuye (saturated fat) cyangwa bigerekeranye (trans fats)

Ni ayahe mafunguro akungahaye ku binure byuzuye ?

  1. Pizza n’ikimuri (cyangwa fromage) izi zigurwa mu maguriro atandukanye (ziba ku mwanya wa mbere)
  2. Inyama zitukura n’ibikomoka ku mata byose
  3. Inkoko cyane cyane izikaranze mu mavuta
  4. Sosiso, akabenzi n’izindi nyama zokeje zose

Ni ayahe mafunguro akungahaye ku binure bigerekeranye ( trans fat) ?
Trans fat zongera uburyohe bw’ibiryo, ibyo zirimo bishobora kumara igihe kirekire bitarakoreshwa kandi ntibyangirike, ariyo mpamvu ma maguriro menshi uzazisanga mu biryo bifunitse.

  1. Amafiriti yo mu dupaki kimwe n’akorwa muri fast food nyinshi
  2. Ibiryo byinshi bikaranze mu mavuta, iyo mavuta amaze igihe kirekire akoreshwa ukongera akayabika biba akarusho. Kuko ubu bwoko bw’ibinure buterwa akenshi n’umwuka witwa hydrogen (soma hidorojene) uhura n’amavuta.
  3. Margarine cyangwa blue band
  4. Keke zitandukanye (izi zitwa gateau) cyane cyane izakonjeshejwe cyane, pancakes ( crepe) ndetse n’ubundi bwoko bwa za gato.
  5. Inkoko zikaranze n’ibindi

Inama : Kubera ko bidashobokera buri wese kureka burundu ibinure byuzuye, dore ko binaboneka mu yandi mafunguro (nubwo ari ku rugero ruto) afitiye akamaro cyane umubiri nk’amafi, amavuta ya olive, ubunyobwa, n’ibindi. Inama nziza twabagira ni ukugabanya urugero uryamo aya mafunguro tumaze kubabwira.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe