Yabyaye impanga nyuma yo gupfusha abana 4 bakurikirana

Yanditswe: 13-06-2016

Umubyeyi w’abana 2 yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yamaraga gushaka agupfusha abana bane bakurikirana. Gusa ubu nyuma yo kubuzwa amahoro n’ibyo yanyuzemo, yaje kubyara abana babiri b’impanga bamuhoza agahinda n’imibabaro yabayemo.

Yagize ati: “Ndi umubyeyi w’abana babiri b’impanga ariko baracyari bato ku buryo ku myaka mfite nta wujya wemera ko abo bana ari abanjye. Mbere yo kubyara abo bana nabanje guhura n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro no gupfusha, imiryango irantererana, umugabo aranta nsigara mpagaze ku Mana yonyine kugeza ubwo naje gushaka undi mugabo ari nawe dufitanye abo bana

Gushaka ukabura urubyaro

Ubwo nari maze kuba inkumi yo kuba nashaka umugabo, nakundanye n’umusore arankwa ubukwe burataha buba bwiza rwose ugereranije naho iterambere ry’icyo gihe ryari rigeze.
Tumaze kubana rero nahuye n’ikigeragezo cyo kubanza kubura akana, mara imyaka itatu nta gutwita. Njye nubwo nari narize umugabo wanjye we ntabwo yari yarize yari umucuruzi usanzwe. Ubwo abantu batangiye kumujya mu matwi bakamubwira ko arijye utabyara nawe kubera no kudasobanukirwa atangira kubyemera dore ko cyera bari bazi ko iyo umugabo abasha gutera akabariro ubwo ko nta bundi burwayi yaba afite bwa mubuza kubyara.

Njye nk’umuntu wari usobanukiwe mo gake namubwiye ko ibyo ari imyumvire ko ahubwo tugomba kujya kwivuza, umugabo yanga kuntega amatwi aranta burundu ajya gushaka undi mugore.

Yegezeyo koko aba ateye inda uwo mugore, inkuru iba impamo ngo nijye utabyara. Ubwo ariko numva sinshize amakenga njya kwa muganga basanga ndi muzima nta kibazo mfite. Aha mbere numva simpizeye njya n’aha kabiri naho bambwira ko nta kibazo.
Ubwo Jenoside yahise iba umugabo wanjye baramwica n’umugore wa kabiri yari yarashatse n’uwo mwana bari barabyaranye.

Nubwo nari mbaye umupfakazi, ariko nari nkiri muto ndetse nkumva mfite n’ibyiringiro ko nzabona urubyaro. Umugabo wa mbere wandamabagije nawe wari wariciwe umugore bahise bamumbuza bamubwira ko ntabyara ko ari nacyo umugabo yari yarampoye akishakira undi.

Uwo naramuretse aragenda ndakomeza ndatuza ariko nkomeza kumva mfite icyizere ko hari uwo tuzabana akaramata n’uwo Imana yanteganyirije. Hashize imyaka ibiri haje undi we ari n’umusore ntiyari yarashatse, nawe akaba afite ayo makuru y’uko ntabyara arabimbaza mubwira ko ari ibinyoma abantu bakwije, ndamubwira nti ushatse wazaza tukabanza tukajya kwa muganga.

Ibyo kujya kwa muganga ntiyabyitayeho kuko yumvaga yizeye ibyo mubwiye. Ariko ubwo iwabo bakaba bazi amakuru ko nigeze gushaka nkabura urubyaro nabwo bashaka kubyivangamo. Gusa umusore kuko yankundaga cyane na nubu turakundana cyane yabimye amatwi ubukwe burataha.

Gupfusha abana 4 bakurikirana

Satani ni mubi yakomeje kunkurikirana ngeze mu rugo ndatwita ndetse ndishima bitavugwa nk’umuntu wari uzi uko kubura urubyaro bibabaza. Ubwo noneho haje icyo gupfusha abana, nkatwita abana bakavuka ari bazima hashira nk’amezi atatu cyangwa se abiri umwana agapfa. Uwa kane we yapfuye ari umwana mukuru watangiye gukambakamba. Aha naho habereye urugamba rutoroshye, imiryango irahagaruka iranyanga ngo ntera umwaku, bazura ibya cyera byo kuba narabanje kubura urubyaro ku magabo wa mbere, noneho numva ibibazo birandenze gusa nkakomezwa nuko umugabo wanjye atigezeacika intege yahoraga ampa icyizere ko tuzabona umwana.

Yabyaye abana babiri b’impanga bamuhojeje agahinda kose

Nyuma y’imibabaro yose yo kubura umwana. Naje gutwita ariko nkaba mfite ubwoba ko umwana azapfa ndetse kuko naje kumenya ko ntwite impanga noneho nahagaritse umutima, kuko nari maze no kugera mu kigero umuntu atwita akaba yagira ibibazo mu kubyara.

Igihe cyo kubyara cyarageze mbyara bana beza cyane b’abakobwa, ubu barakuze bafite imyaka 6. Nubwo batanyibagiza ibihe bibi byose nabayemo imyaka isaga 25, umutima wanjye uhorana akanyamuneza ku bw’abo bana baje mu bihe bidasanzwe.

Ushaka gusangiza umuhamya bwawe abasomyi b’agasaro, watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri 0788506370

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.