Uko wakoresha neza umwanya umarana n’abana

Yanditswe: 07-06-2016

Muri iki gihe aho iterambere risaba ababyeyi gukora cyane, usanga ababyeyi benshi bavuga ko batabona umwanya wo kuba bari kumwe n’abana, nyamara ngo hari nabo usanga uwo mwanya bawubona ariko ugapfa ubusa kuko baba batazi kuwukoresha neza ngo ugire umusaruro ku mwana no ku mubyeyi.

Madame charlotte, umujyana w’ingo aratubwira uburyo ababyeyi bakoresha neza umwanya bamarana n’abana, batitaye ku kuba ari muto kuko umubyeyi wese abigize intego yabonera abana umwanya mwiza ( quality time) niyo yaba adafite umwanya muremure( quantity time)

Madame Charlotte avuga ko umwanya munini nawo uramutse uwubonye ari byiza kuko ufitiye umumaro umwana n’umubyeyi, ariko na none akagaruka ku kuba hari ubwo amasaha umarana n’umwana aba ari menshi akaba yapfa ubusa kurusha uko wamarana nawe amasaha make ariko y’ingenzi.

Dore uko ababyeyi bakwirinda gupfusha umwanya bamarana n’abana ubusa

Kwita ku mwana iyo ugeze mu rugo: Nubwo ababyeyi benshi baba bavuga ko nta mwanya bagira wo kubana n’abana ngo babaganirize, hari nabo usanga igihe bageze mu rugo umwana akomeza kuba uw’umukozi, ku buryo hari n’umubyeyi wasanga yirirwa mu rugo ariko umwana akaba nta mwanya amuha, ibye byose abibaza umukozi.

Tuvuge ku babyeyi bakora, niba utashye gerageza uhe umwana wawe umwanya, umuganirize umubaze uko yiriwe, umukarabye muganira, umutegurire ifunguro, musangire ifunguro rya nijoro n’ibindi. Jya ukora ku buryo igihe ugeze mu rugo umwana yumva ko yitaweho n’ababyeyi be kurusha ko byose bikomeza kuba iby’umukozi umurera.

Kuba mu rugo uhari wese: Ubu ababyeyi bararangaye cyane na wa mwanya muto babona bawumarira kuri telefoni bandikirana n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga, abandi batwawe na filimi z’uruhererekane, ugasanga n’igihe umwana ashaka kubagezaho ibyifuzo bye ngo baganire, ababyeyi bakamwamagana kuko hari ibindi byabatwaye umutima kurusha kwita ku bana babo. Ibi bijyana no kuba ababyeyi bamwe batahana akazi mu rugo, bagatahana imashini ngo bakomeze akazi, abandi bagakomeza kuba mu mutwe atekereza ibindi bituma adaha umwanya abana be.

Gutuma abana bishimira umwanya mumarana: Igihe umwana amarana n’umubyeyi kigomba kuba ari igihe cy’ibyishimo no kunezerwa ku mwanya. Si byiza ko igihe cyose uri kumwe n’abana uba ubaha amabwiriza n’imirongo batazarenga. Akenshi ibi bikorwa n’ababyeyi bavuga ko bagerageza guha abana umwanya nyamara nawo ukaba wapfa ubusa kuko bawukoramo ibidakwiye kuba aribyo bikorwamo.

Urugero umubyeyi aba akigera mu rugo agahamagara abana ati muze tuganire. Aho kuganira nabo ibibaha icyizere, akaba agiye mu kubaha amabwiriza ati: “ Umwana nzumva yasuzuguye umukozi azambona, umwana wiyanduza simushaka n’ibindi.Ugasanga wa mwanya ushiriye mu kubaha amabwiriza gusa ku buryo ubutaha wongera kubahamagara bakaza batabishaka kuko baba bazi ko ugiye kubatongera gusa no kujora amakosa biriwemo.

Gukora gahunda ijyanye n’umwanya umarana n’abana: Kuba nta gahunda ababyeyi bakora zijyanye n’umwanya bamarana n’abana nabyo bituma umubyeyi atamenya gukoresha neza umwanya wose yaba afite waba muto cyangwa munini. Ni byiza ko ababyeyi bombi niba mufite amahirwe yo kuba muhari mwese, mukora gahunda y’uko muzajya muha abana umwanya igihe mugeze mu rugo.

Mushobora gukora gahunda y’icyumweru cyose. Buri mubyeyi wese agafata umunsi wo kubana n’abana hakurikijwe icyo umubyeyi ashoboye kandi n’abana bakunda. Niba abana bakunda kuganira na papa wabo, ariko byagera mu kwiga imirimo yo mu rugo bagakunda ko ari mama ubibigisha mwakurikiza iyo gahunda. Byibura ku munsi umwanya uri hagati y’isaha imwe n’amasaha 2 wakoreshejwe neza uba uhagije.

Ni byiza rero ko buri mubyeyi wese areba ko umwanya wose abona uko waba ungana kose awukoresha uko bigomba, ukaba uwo guhuza umwana n’umubyeyi bakagirana ibihe byiza, aho kuba umwanya wo kujya mu bindi bidafite umumaro ungana n’uwo kwita ku mwana wawe.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.