Nabanye n’umugabo w’umusinzi ambeshya ko ari umurokore

Yanditswe: 27-05-2016

Umugore w’abana babiri yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umusore bakagera aho babana amubeshya ko ari umurokore kandi ari umusinzi ruharwa none ubu kubwihanganira akaba yumva atakibishoboye.

Yagize ati : “ Ndi umubyeyi mfite abana babiri umugabo wanjye mbana n’umugabo tukaba tumaze imyaka itandatu tubana.

Ikibazo mfite nuko umugabo wanjye yampishe ingeso ze mbere yuko tubana nkaba narasanze ari wa musinzi umwe mubi kandi njyewe rwose ndakijijwe ndetse sinatekerezaga ko nashakan n’umugabo uteye nk’uwo mbana nawe.

Muri make nakuze iwacu basenga nanjye nkurira mu barokore iwacu hari amahoro nta munsi n’umwe nigeze mbona papa na mama batongana ariko ubu njyewe ndakubitwa nkagera naho ndazwa hanze kandi nzira ubusa.

Umugabo tubana twamenyaniye ku rusengero nasengeragamo tunaririmbana muri korari nyuma nibwo yaje kumbwira ko byose yabikoze yabipanze ko ibyo kwihana ntabyo yigeze ko ahubwo arijye yaje ashaka.

Ubwo mbere yuko tubana yaje mu rusengero arabatizwa, arahinduka ukabona ko yihannye nubwo mbere ntari muzi abamuzi bampaga ubuhamya ko yahindutse ndetse aza no muri korari naririmabagamo baramwakira turirimbana imyaka ibiri, aza mu masengesho ukabona ko yatandukanye n’ikibi cyose

Yaje kunsaba ko twakundana ndamwemerera tugundana umwaka umwe n’amazi atatu tubona gukora ubukwe.

Gusa maze kubana nawe ibyo nabonye biragatsindwa. Nasanze umugabo ntacyo yahindutseho ibyo yakoze byose ngo byari ukugirango agere ku mugambi we wo kubana nanjye. Ntihashize icyumweru atanyeretse uwo ariwe, nagiye kubona mbona azanye inzoga ngo azajya anywera mu rugo kugirango abarokore batazamubona.

Naratunguwe ariko we bisa nkaho ntacyo bimubwiye ahubwo aricara arazinywa zose arasinda ahera ko ambwira byose n’icyatumye aza mu itorero nsengeramo ko arijye yashakaga.

Ntibyagarukiye aho ubwo ibyo byo gutahana inzoga yabikoze amazi atatu gusa nyuma yaho arerura akajya mu kabari agasinda agataha yabaye ibyatsi.

Nabuze amahoro kuko natunguwe n’ubuzima ntigeze mbona kuva nabaho aho umuntu arara yicaye ategereje ko umugabo ataha rimwe na rimwe akanararayo. Byarakabije kugeza aho yaje no kujya mu bandi bagore abyarayo umwana, ubu bamuzanye mu rugo ndamurera.

Ubuse namwe mungire inama koko mu myaka yose nabanye n’uyu mugabo ntako ntagize ngo mbone ko mu rugo hagaragara urukundo. Ibyo by’inzoga wenda byo sinzi ko yazireka kuko yari asanzwe ari umuco we ariko ibyo guhora antuka, anankubita akagerekaho no kunca inyuma numva aribyo ntashoboye kwihanganira.

Mungire inama kuko ndaremerewe bikomeye !

Ibitekerezo byanyu

  • Namugire ku mavi kko isengesho ntaho ridakora

  • komera shikama niba ugihagaze neza,iyamuguhaye izaguhoza. soma 1samwari 22 :23

  • yoo,ihangane rwose birababaje kandi biravuna.ikintu nkunze cya mbere niko usenga.njyewe nanjye byambayeho ariko ntiyajyaga mu bagore nicyo nshima Imana.nari nariyemeje kudasenya kandi mu bigaragara byari birenze narimfite umwana umwe,mfite nubushobozi buhagije bwatuma nibeshaho mpavuye.ariko sicyo cyangombwa.njyewe nafataga Bible nkajya mu cyumba nkasenga nti Mana uhindura byose mpindurira umugabo nkariraaaa nkatakira Imana.ubundi nkihanagura nkasubira muri salon.hashize 4ans Imana iramuhindura.ubu ni umugabo mwiza wita ku muryango we.rero senga cyanee byose ku Mana birashoboka.

  • Ihangane kuko nubundi warihanganye usenge cyane nanjye ibyo byambayeho neza natwe gahunda zo kubana zarihuse nkuko ubivuze sinarimbizi ngezeyo ntungurwa ninzoga byarangoye cyane ariko ndubatse imyaka itanu ariko njye anywa murugo gusa.Icyo ukora uramureka ntugire amahane ukamusaba ko muganira umunsi ubona yishimye ukamubaza iminsi atajya anywa mbese nawe ukamwakira nkumurwayi wawe.Nanjye byari binsenyeye yatangiye kujya mu nkumi kuko ntihanganiraga umunuko winzoga. Ariko maze kubyakira ntiyongeye kujarajara asigaye anywa buke.Iyo aje anuka ntumwakire araguhunga.Nuko rero komera wihangane kubwo abana mwabyaranye.

  • Ikintu kiri mubikemure ibibazo mungo nukuganira rero nawe cunga atanyweye umubaze impamvu akora ibyo bintu niba ufite ikosa wikosore cyangwa uzabiganirize famille yiwe mbere yuko ufata indi myanzuro kuko burya harubwo famille zabunga aho ni mugihe yakunaniye

  • Imana Niyo Nkuru musengere ukomeje Imana ntacyo idashobora azahinduka umuyoberwe hari igihe Imana ibanza kukunyuza mubibi kugirango usingire ibyiza .Imana Ikorohereze

  • Komera, sengera umugabo wawe, Imana ibasha kumuhindura ; hari benshi yahinduye bari habi cyane kumurusha. Komera mama, dufite Imana yaguhindurira amateka, umugabo wawe akaba muzima.

    AL

  • Yeeeeweee !!Disi urambabaje cyane nukuri,amarira arandenze pe !Ariko reka nkubwire,wenda njyewe nagize umugisha wo kubana n’umugabo ukijijwe kandi unkunda cyane kuko mu gihe cyose maranye nawe ntabwo turigera tunatongana na rimwe.Ariko hari ikintu nshaka kukubwira nshuti,Iyi MANA dusenga yo mu ijuru ni IMANA IKOMEYE cyane ni IMANA ibasha guhindura ibintu byose,ni IMANA yumva gusenga kwacu,wikwihutira gufata umwanzuro wo kuba watandukana nawe,ndagira ngo nkwibutse ko icyo gihe cyose wabayeho ukiri umukobwa wubaha Imana ntabwo Imana yabyibagiwe,irabizi.Niba warakiriye Yesu Kristo by’ukuri ukaba uri umukristo,komera.Ubuzima bwawe bwose buhe YESU.Ikintu cyambere cyagufasha nakubwira ni ugusenga cyaneee,numvise mbabajwe cyane n’umugore ukubitwa n’umugabo we ku buryo nanjye ninzajya mbyibuka nzajya ngufasha gusenga disi.Rero wikwihutira gusenya ahubwo fata umwanya uhagije wo kubana n’IMANA cyane kandi ndumva nizeyeko nukomeza gusenga Imana izagukorera igitangaza gikomeye maze agakizwa mukabana neza mukundana.

  • Hari abari bukubwire gusenga gusa ariko njyewe dore inama yanjye :

    - umugabo arasinda bivuze ko asesagura umutungo wurugo. kandi mufite abana 2 nako 3 bakeneye guteganyirizwa ejo hazaza heza.
    arasambana hanze akanabyara bivuze ko atinkingira kandi nawe uzi indwara ziri hanze aha. wagombye kuzitinya.kuko asambana nindaya zabasinzi kuko nta mugore muzima wananirwa kurera umwana we agahitamo kumuha mukeba we kandi atakuzi.
    aragukubita ukanarara hanze. ashobora kugukubita ugapfa ntibisaba ibintu birebire, ashobora kukuraza hanze abagizi ba nabi bakakurangiza nabo. abo bana bawe waba ubasigiye nde ?
    None rero madame sinzi niba ufite akazi niba ntako ugashake. impamvu abantu baba imbata zubuzima nkubwo nuko abantu baba batishoboye batakwitunga.
    Numara kubona akazi uzashake inzu icirirtse niyo yaba iyi cyumba kimwe. ubundi uzimuke nurangiza wake gatanya mu mategeko bamutegeke kuguha indezo zabana.
    ntazaze kukubwira ubusa, urabizi ko ari umubeshyi, ngo usubire mu rugo rwe. uzamureke iminsi izamwiyerekera.
    ukeneye kubaho mu mutuzo ukarera abana bawe. impamvu agufata gutyo nuko yakwifatiye yumva ko ntaho wajya. iby’umugabo byo kwibeshya bibaho ariko kandi wari ufite akanunu kabyo kuko bakuwiye ko ngo yahindutse. kora ikiriyo, niko nabyita, cy’urushako rwagenze nabi ubundi ufate ingamba zo kubivamo.
    Gusenga kandi uzabikomeze kuko urabikeneye ngo uzirerere abana neza. nta na hamwe Imana dusenga yavuze ko yakuremeye kubaho ubuzima nkubwo. igihe cyose ukomeye ku bukristu bwawe na nyuma yo gutana numugabo nta kindi bazakuveba.

  • Komera Mwana w’Imana. Ijya yemera ko byose bitugeraho.ntacyo utakoze ngo ubone amahoro,niba wumva ikuunaniye, aho guhora ukubitwa, urara hanze nibindi..., mujyne mubuyobozi babatandukanye, wirere abana. Ubundi se uwo musinzi, agufasha iki murugo, uretse kugutesha umutwe. Amahitamo ni ayawe, ukurikije aho ihohiterwa rikugezeo

  • igitekerezo naha uyu mubyeyi nuko,mukwihangana yasenga Imana igahindura uyu mugabo.kdi irabishobora,kuko gusenya birababaza,ingaruka zikagera kubana.kdi natwe turagusabira Imana yongere igukomereze urugo urusheho kumwerera imbuto z’amahoro azahinduka rwose.

  • igitekerezo naha uyu mubyeyi nuko,mukwihangana yasenga Imana igahindura uyu mugabo.kdi irabishobora,kuko gusenya birababaza,ingaruka zikagera kubana.kdi natwe turagusabira Imana yongere igukomereze urugo urusheho kumwerera imbuto z’amahoro azahinduka rwose.

  • nanjye byambayeho,ariko jye nari mbizi ko azinywa gusa sinarinziko bikabije gutyo, rero wowe iturize ubyereke Imana kandi nazajya aza akavuga jyuceceka ntukamusubize kuko iyumushubije niho murwana, gerageza gucisha make, ujye wirengagiza ibyo byose umufate nkaho adahari, wirinde kumubwira nabi, ahubwo umwerere imbuto, mbese umere nkumwakiriye uko ari ariko wowe ufite ibanga ukoresha(ariryo gusenga cyane), hari film nabonye yitwa war room, uyishake nukuri izagufasha, hari ijambo nakuyemo ryiza ngo its time to fight the real enemy, rero madame umwanzi wawe si umugabo wawe ahubwo ni satani ushaka kukubuza amahoro, kugusaza,kukwima ibyishimo numunezero, nutandukana nawe uzaba umuhaye satisfaction, rero wowe rwana na satani umubwire ko atazigera agusenyera na rimwe ko Imana ihari ngo igufashe, ikurwanirire, ibyishimo byawe bidaturuka kuri we ahubwo bituruka kuri YESU, sha uzayirebe uzayikuramo byinshi nabandi bagore bose bafite abagabo bareba kuruhande nayibakundisha iyo film ni nziza pe, yaramfashije nari nsenye birangiye.courage ma cherie iyaturemye ntizatureka

  • jye maranye n’umugabo imyaka 21 ntabwo nigeze umunezero naba natetse neza cg nashaje neza naba nazanye fr yose mpebwa nkayamuha ngo ayapangire naba nabyaye si niriwe mbirondora ni byinshi ariko icyo ngira ngo nkubwire nuko satani adakunda urugo runezerewe IMANA yacu ishimwe kuko wayimenye jye nyita Data kuko umunezero ntaboneye ku mugabo nawuhawe na Data wa twese iyo myaka yose mbabaye ariko nanabya ku mana sinayimura sinakwahukana sinakwiyandarika gusa senga harimo ibanga ibyo uvuga byinzoga no kuguca inyuma jye yanabikoreraga munzu ryamyemo ariko iteka nkabyereka Data wa twese nkamusaba amahoro yo mu mutima nabaye umugore utuje abantu bose bakibaza uko mbaho bikabayobera ariko IMANA ntikunda ko tubareka musengere titiriza gumamo kandi neza nshinga iryinyo kurindi birakomeye ariko birashoboka kenshi gashoboka nabaga ntagira nakazi ariko Data wa twese akampa icyo ngaburira abana maze twakaraba jye n’abana tujya gusenga nturabukwe igitangaje nuko ubu nkubwira IMANA yamuhinduye ntiwamenya ko yabyigeze iwacu ni kwa neza ntaminkanyari nfite mu ku mutima kuko mu maso nubundi yesu yapmishiraga so senga ukomeze usenge ikunda aba mama cyane yiteguye kumuhindura niyo washaka undi utizeye ntibyakunda so titiriza,titiriza humura irumva

  • umva mu byo wemera gukubitwa ntago bigomba kubamo, kuri ubu ni icyaha gihanwa, none rero umubwire witonze ko kugukubita bitarimo ko niyongera kubigerageza uzabibiwra polisi. kandi nabigerageza ubikore. uhamagare polisi bazamwihanangiriza. kandi niba atakubaha, azubaha polisi ku ngufu. naho ubundi uzabura umugabo ubure n’ubuzima bwawe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe