Umugabo wanjye arirarira bikamutera gusesagura

Yanditswe: 18-05-2016

Umugore umaze umwaka umwe n’igice akoze ubukwe afite ikibazo kimuremereye kuko umugabo we yirarira cyane akaba ashaka ko babaho ubuzima burenze ubushobozi agamije ko iwabo w’umugore batazamusuzugura none bituma badatera imbere.

Yagize ati : “Kuva mu mitegurire y’ubukwe bwacu kugeza n’ubu nasanze umugabo wanjye ari umwiyemezi ushaka kugaragara uko atari ngo ababyeyi banjye batazamusuzugura ubu mbese buri kintu cyose akora aba agambiriye ko agaragara nk’umuntu wifashije mu maso y’ababyeyi banjye kuko kuva mbere hose yazaga iwacu akavuga imishinga afite yirarira ukumva ni nk’umuntu utunze ibya mirenge.

Nawe se umuntu afite akazi kamuhemba 300,000 nanjye mfite akampemba 200,000 urumva ko tutinjiza amafaranga menshi yatuma dukora ubukwe bwadutwaye muri miliyoni zirindwi.

Twabanje kubivuganaho mbere njye mubwiza ukuri ku bushobozi nabonaga akajya anyirariraho ntabizi akambeshya umushahara ahembwa, ubwo mbere yari yarambeshye ngo ahembwa 500,000 ngo kandi yariteganirije bihagije..

Umusore yanyirariyeho ngo afite miliyoni 10 yiteganirije ngo n’inzu abamo n’iye bwite nanjye ndabyemera bituma mwemerera dupanga ubukwe burengeje ubushobozi bwacu ariko ku ruhande rwanjye ho nta kibazo nari mfite kuko kwa kwirarira kwe kwatumye akwa menshi ibirongoranwa bivamo dukomaho make.

Tumaze kubana rero naje gutungurwa no kumenya ukuri nsanga umusore ibintu byose yavugaga byari ukwirarira gusa. Ari inzu niyo yakodeshaga, iby’amafaranga ari kuri konti yarambeshye ubukwe bwasize nta n’igiceri kiriho ahubwo afite umwenda wa miliyoni eshatu yatse abantu mu myiteguro y’ubukwe.

Ikibazo nuko na nyuma yo kubana akomeza kuba wa muntu wirarira ubu ya nzu tubamo dukodesha ibihumbi 200 000 yanze ko tuyimukamo ngo tujye mu ya make ngo iwacu bazamuseka tugiye kuba mu nzu ya nyakatsi.

Mbese kwirarira kwe bituma mbona nta kintu tuzigezaho. Ashaka ko tubaho ubuzima bw’abagashize, gusohoka buri cyumweru kandi ahantu hahenze, kurya neza mu rugo muri frigo hagahoramo icyo kunywa ku buryo ubwo ayo nkorera yishyura inzu aye tukayabamo neza nkuko aba abyifuza ukwezi kugashira nta n’igiceri tubitse kandi turakodesha, wa mwenda wa miliyoni eshatu nta n’ijana turishyura abantu bahora baza kumwishyuza isoni zikanyica.

Mba nibaza ibibazo bikandenga kuko abantu bose baziko umugabo wanjye akorera amafaranga menshi bitewe n’uburyo tubaho, ubona we ibyo guteganyiriza ahazaza ntacyo bimubwiye. Ubu noneho ndatwite nditegura kubyara ariko wumvise ibintu umugabo aba ashaka ko tugurira umwana wagirango buri wese ahembwa miliyoni.

Nibaza ikintu nakora ngo mbone ko dufite ahazaza hazima nkakibura kuko nubwo wumva asesagura gutyo ni nawe ucunga amafaranga yose njye nta bubasha mba nyafiteho naho mpembwa niwe uhita uyafata.

Mungire inama
Ushaka kugisha inama cyangwa se ufite ubuhamya bwubaka watwandikira kuri

agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • birumvikana ni ikibazo gikomeye ariko ni byiza ko wabimenye rero ukwiye kumwicaza mukaganira byimbitse ukamugira inama byaba na ngombwa ugadhaka umuntu mwiyumvamo mwembi akabafasha. Hamwe no gusenga bizagenda neza

  • yeweee,mubwoire ko umushahara wawe nawe ugomba kuwicungira,ubundi rero ujye ukorshaho 100 gusa andi uyahe insurance yishingire amashuli yabana nibura babiri, kugirango muri primary abana bazabashe kwiga.

    ikindi ahubwose ubwo 300000 yo abarangiza ukwezi ate ?kuko nge ayo ndayarenza kukwezi muguhaha kandi pe ntabwo turya neza.Cyokora nge nfite abantu benshi murugo.

    savingira amashuli yabana sha, naho ubundi bizagucikana

  • YO IHANGANE GUSA INGESO NKIYO NTAGO ISHIRA RWOSE AHUBWO SABA IMANA IMBARAGA ZO KUBYAKIRA,WOWE UKORE NKAHO UDAFITE UMUGABO,UREBE KO HARI ICYO WAKWIGEZAHO,URASABWA GUFUNGUKA MUMUTWE CYANE,KUKO UBWO IYO MYENDA NIYO UZI HARI N’INDI ATAKUBWIYE.ICARA USHINYIRIZE MUBYEYI.UMUNTU WIYEMERA GUTYO ARENDA APFA.

  • Oh la la...
    Umva rero umugabo wawe mwirengagize, wowe ufunguze konti ujye ubitsamo igice cy’umushahara wawe.
    ibyo gusohoka buri weekend wowe ubivemo ntukamukurikire. ndabyumva ibi bishobora guteza ibindi bibazo ariko ndabona nta kundi wabigenza. kuko mu buzima ushobora gucontrola imigirire yawe gusa burya ntiwacontrola ibyundi. ba aribyo ukora rero.
    navuga ko frigo irimo ubusa umubwire ko ntako utagize. ndetse ntuzatinye no kumugaburira ibirayi byonyine umunsi umwe. uzamubwire ko ariko wifite. muri make kora gahunda yo kwibikira uyikurikize we ube umwirengagije.
    ariko ujye unyuzamo umuganirize ku byo kubika no guteganyiriza abana muzabyara.
    umugabo wawe ntararangiza gukura neza ngo abone ko ibyo byose byo kwiyemera no kwibwira ko bazamusugura biri mu mutwe we.
    ariko na none sinzi niba hari impamvu yumva ko umuryango wawe uzamurebamo ? niba hari uwiwanyu wagize icyo avuga gitandukiriye ni wowe ugomba kubihosha.

  • Mu by’ukuri ufite ikibazo gikomeye ariko nukomeza kwirangaho uzaririra mu myotsi ubwo se ko ntawumenya uko ejo bizaba byifashe mugize gutya umwe akabura akazi byagenda bite ? Uwo mugabo wawe mwicaze muganire ku buzima umwereke ko mugomba kujya mu nzu ya make, mukarya ibijyanye n’ubushobozi bwanyu ubundi mugatangira guteganya byibura no kugura ikibanza kuko ayo madeni yo ndumva ibyayo bizakemurwa na Nyagasani. Nukomeza kumwishinga uzagira ibibazo igihe abana bazaba batangiye ishuri ukabura school fees.

    Ni byanga nk’uko babikubwiye shaka inshuti z’umuryango bamugufashe naho ibyo kwirarira byo ubwo niko ateye ariko ntacyo waba umumariye mukomeje kuba muri ubwo buzima, ca akenge uve muri ubwo bwiyemezi budafite aho buzabageza.

  • Manawe Aha Ndumva Bikomeye Pe

  • Sha Umugabo Wawe Afite Ikibazo Mumutwe,ubwo Areba Imbere Agatekereza Ejo Hazaza ?Mugiye Kuzahura Narwubake Ubone,ubukene Buze,imyiryane Murugo Ibe Myinshi Nogusenya Biziremo.Niba Ushaka Kubaka Rero,reka Kuba Umwana Mubwize Ukuri Uko Mugomba Kubaho,umushahara Mufite Mudashatse Kubaho Mubuzima Buhenze Nkubwo,niryodeni Mufite Mumezi Atandatu Mwaba Mwaryishyuye.Mufashe Nawe Wifashije Urugo Nurwanyu Mwembi Mugomba Gufatanya Kugena Uko Rugomba Gukomera Apana Kwisenyera Mureba

  • nshuti humura burya urugo rwubakwa no gusenga.nta muntu n’umwe utagira defaut ariko iyo wubakiye k’Uwiteka aragutabara rugakomera.uge umusengera Imana imuhindure kandi nawe iguhe ubwenge bw’uko ukwiriye kwitwara muri icyo kibazo.nta sezerano rya divorce ufite.ndakwizeza ko uko uzabiha umwanya ukabisengera bizakemuka ukajya ubyibuka nk’amazi amaze gutemba cg nk’inkuru.ntuzigere ugendera kuri experience y’abandi kuko buri rugo rugira uko rwubakwa.ntihazagire uzakubwira uko we yabikoze ngo nawe abe ariko ubikora oya !ahubwo usabe Imana ubwenge ukomeje kandi wizeye nayo izakuyobora kandi ukomeze umwubahe unamukunde kuko ariwe Imana yaguhaye.erega umugabo n’umugore babereyeho kuzuzanya.ntawe uri parfait(ukwiriye),nawe nureba neza uzasanga hari ibyiza yakugejejeho.Uwiteka abane nawe agukomereze urugo,akwiteho kandi aguteze imbere muri byose,akurinde n’umwana utwite,uzabyare amahoro n’umwana na papa we babe amahoro mu izina rya Yesu.amen.be blessed

  • nshuti humura urugo rwiza rwubakwa no gusenga.burya nta muntu utagira defaut,umugabo wawe ni muzima rwose.ufate igihe cyo kumusengera Imana imuhindure nawe iguhe ubwenge bw’uko ukwiriye kubyitwaramo.komeza umukunde kandi umwubahe nk’uko bikwiye kuko ariwe Imana yaguhaye.nkwijejeko ko Imana izabikora ukabyibuka nk’amazi amaze gutemba.nta sezerano rya divorce ufite,uzubaka rukomere mu izina rya Yesu.amen.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe