Uko wafasha umwana warwaye impiswi

Yanditswe: 03-05-2016

Hari ubwo abana baterwa n’indwara y’impiswi mu rugo ugasanga umubyeyi yabuze uko agira,rimwe na rimwe akaba adafite n’uburyo yahita agera kwa muganga ako kanya,ariko hari uburyo bworoheje wakorera umwana ubutabazi bw’ibanze ukamuvura cyangwa ukamugabanyiriza ububabare,binyuze mu byo kurya bigira uruhare mu guhangana n’iyi ndwara y’impiswi.

Tangawizi; iyo ufashe tangawizi ukazisya ukazinika mu mazi ugaha umwana ahita akira uburibwe bw’impiswi kuko tangawizi ubusanzwe ihangana na mikorobe zo mu gifu no mu mara zitera impiswi.Ku mwana muto uri munsi y’imyaka 3 ashobora kunywa ikiyiko kimwe cy’amazi ya tangawizi buri masaha 4 maze impiswi igakira kandi akagarura n’imbaraga kuko n’amaraso atangira gutembera neza.

Umutobe w’indimu;indimu nayo ni umuti w’impiswi ku mwana kuko nayo yica mikorobe zitera impiswi kandi indimu ikaba ikungahaye kuri vitamin C,bityo umwana warwaye umuha uwo mutobe inshuro 3-4 ku munsi bikamworohereza,kuburyo ku munsi wa kabiri aba yakize.

Amazi y’umuceri;iyo utogosheje umuceri wamara gushya ukaminina ugaha umwana amazi yawo,arwaye impiswi ahita arekera aho kujya mu bwiherero buri kanya.
Icyayi cya mukaru;guha icyayi cya mukaru umwana urwaye impiswi nibura inshuro 3 ku munsi bituma ahita akira.

Ubuki;ubuki buvanze na tangawizi nabwo ni umuti ukomeye cyane w’impiswi cyane cyane ku mwana,iyo uuhaye ibiyiko bitatu ku munsi,kuribwa birakira ndetse no kujya mu bwiherero buri kanya bigahagarara.

Yawurute; umwana urwaye impiswi umuhaye yawurute nibura uducupa tubiri,bihagarika burundu kujya mu bwiherero buri kanya kandi umwana akagira imbaraga.
Ibishishwa by’amaronji;iyo ufashe amazi ashyushye ugashyiramo ibishishwa by’amarongi n’umutobe wayo,ukamuha inshuro 3 ku munsi nabyo bigabanya uburibwe ku mwana urwaye impiswi.

Ubu nibwo buryo ushobora gukoresha ufasha umwana wawe,igihe yarwaye impiswi ukamuha ubutabazi bw’ibanze mbere yo kumujyana kwa muganga atarazahara cyane,ukamugabanyiriza uburibwe.

Source;webmd.com
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.