Uko wakoresha umwanya muto ufite mu gukina n’umwana

Yanditswe: 28-04-2016

Gukina n’umwana wawe ni igikorwa kiba gikenewe kuko bituma umwana akwisanzuraho kandi bigakuza urukundo hagati yanyu. Nyamara muri iki gihe biragoye ko ababyeyi babona umwana wo kuba bakina n’abana kuko nuwo babonye usanga ari uwmanya wo kubaganiriza kuri bake babikora, abandi ukaba ari umwanya wo kureba amasomo ugasanga umwanya wo gukina n’umwana warabuze.

Dore bimwe byagufasha mu kubona umwanya wo gukina n’umwana
Kubiha agaciro :
uramutse umenye umumaro wo gukina n’umwana ukabiha agaciro natabwo umwanya wo gukina n’umwana wawubura kuko bidasaba k ubona amasaha menshi. Byibura iminota 10 cyangwa se 15 ku munsi irahagije ngo gukina n’umwana bigire umumaro ukwiye.

Kumva ko ari igihe cy’umunezero hagati yawe n’umwana : Hari ubwo na none ababyeyi bumva ko gukina n’umwana ari nk’itegeko kuri bo bakabikora ari ukugirango buzeze umuhango gusa. Gukina n’umwana bigomba kuba igihe cy’umunezero.

Kubigira inshingano z’ababyeyi bombi : Si ngombwa ko uubyeyi umwe ariwe uhora yumva ko afite inshingano zo gukina n’umwana, ahubwo ababyeyi mwese mugomba kumva ko bibareba. Umubyeyi umwe ubonetse ashobor agukina n’umwana cyangwa se mwese mugakinira rimwe.

Kureka umwana agahitamo umukino ashaka : Kureka umwana agahitamo umukino yumva yisanzuyemo nabyo bizatuma udasabwa umwanya munini kugirango mukine. Umwana ashobora guhitamo umukino utazi gukina ariko gukomeza kumuba hafi

Ntukavange imikino no gushaka kwigisha umwana : Niba mwahisemo gukina si byiza ko ubikoresha nk’umwanya wo gushaka kumwigisha ngo agire ibindi bintu afata aho kuba mwanya w’umunezero no kuruhuka kuri mwese.Iyo ushatse kumwigisha ibindi kandi we ashaka kwikinira gusa bituma umwanya wo gukina n’ababyeyi atawukunda.

Gukina munakora imirimo : Ubona nta mwanya ufite uhagije ushobora gukina n’umwana kandi munakora indi mirimo nko mu gihe uri kumwoza, kumusomera inkuru mu bitabo by’abana mbere yo kuryama n’ibindi.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha kubyaza umuasaruro umwanya muto ubona ugakina n’umwana ariwe bikamugirira umumaro nawe bikawukugirira.

Source : Naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe