Uko wafasha umwana muto urakara agakubita ababyeyi

Yanditswe: 26-04-2016

Abana bageze mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umwe n’imyaka itatu hari ubwo usanga barwana n’ababyeyi cyangwa se abandi bantu babarera cyane cyane nko mu gihe umwana ari gukora ikosa ukamubuza uzasanga ahita arakara agashaka no kugukubita, ndetse no mu gihe uri mu bantu benshi akabikora ukumva ugize isoni ari wowe.

Mu gihe umwana afite iyo myitwarire itari myiza ku bana bo mu kigero nk’icyo, hari icyo wakora ukamufasha kureka iyo myitwarire nkuko Madame Charlotte, impuguke mu by’imitekerereze abitubwira:

Impamvu itera umwana kurakara agakubita ababyeyi be cyangwa se abandi bamurera:

Kuba atazi kuvuga neza ngo agaragaze amarangamutima ye: Umwana ugeze muri icyo kigero hari ubwo aba ataramenya kuvuga neza ugasanga mu rwego rwo kugaragaza ibyiyumviro bye akoresheje ibikorwa aho kuvuga kuko atabishoboye.

Kukugerageza ngo arebe aho agomba kugarukira: Umwana ashobora kuba abona iyo umwana akoze ikosa bamukubita akagirango igihe cyose utemeranya n’umuntu ugomba kumukubita. Icyo gihe umwana abikora nk’ushaka kugupima ngo arebe aho yemerewe kugarukira. Niho rero uzasanga iyo umwihoreye akomerezaho akumva ko nabyo abyemerewe. Niyo mpamvu igihe umwana agaragaje imyitwarire yo gushaka gukubita abamurera uba ugomba guhita umubwira ko atabyemerewe ariko ukamubwiza amagambo aho kumukubita nawe.

Kumva ashaka gukora ibintu runaka ku giti cye: Akenshi hari ubwo abana bitwara gutyo kuko bumva bashaka kwigenga ngo akore ibintu nkuko abitekereza nuko abyifuza (de façon autonome). Urugero ushobora kuba umufashe ngo atajya gukina akamena ibintu biri aho, we akakwiyaka byakanga akanagukubita ngo umurekure.

Wakora iki gihe umwana muto arakara akagukubita?

Guhita umwigisha akimara kubikora: Umwana ukiri munsi y’imyaka itatu ibyo uza
kumubwira nyuma yashize umwanya igikorwa cyamaze gukorwa ntabwo yaza kubihuza ngo abyumve. Niyo mpamvu ari byiza ko igihe agukubise nk’urushyi uhita umubwira ko atabyemerewe kurakara agakubita abamuruta uhureye ku babyeyi be.

Mubwire ibyo umwana nkawe yemerewe nibyo atemerewe: Mubwire imyimtwarire myizs umwana yemerewe umubwire n’imibi atemerewe muri iyo mibi ushyiremo no gukubita ababyeyi be ujye ukunda kubimusubiramo igihe ubona agira ingeso yo gukunda gukubita ababyeyi be.

Mwigishe uburyo azajya asabamo ibyo ashaka atavugishije kugukubita: Urugero wamubwira uti nziko warakaye kubera ko washakaga ko nkureka ukajya kwa mama mukuru ariko si byiza kunkubita wari bumbwire ibyo ushaka utankubise.

Jya umushimira igihe yabashije kugenzura amarangamutima ye: Ubutaha ashobora kuzongera kushaka gukurikira mama mukuru yaje kubasura ugahita umuhendahenda ukabona aracecetse ntiyongere kugukubita nkuko yari asanzwe abikora, icyo gihe noneho uramushimira ukamubwira ko ari umwana mwiza uzi kumvira, ibyo bituma yumva ko ibyo akoze ari byo agomba gukora.

Mu gihe rero ufite umwana urakara akagukubita ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha ukamuca kuri iyo ngeso kuko hari ubwo umwana abikurana akanarenga icyo kigero wajya umubuz aikintu akagukubita abantu bakajya baguseka ngo wamureze bajeyi kandi nawe bimugiraho ingaruka kuko atamenya aho agomba kugarukira, ibyo yemerewe n’ibyo atemerewe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.